Banki ya Kigali irishimira umusaruro wa gahunda ya ‘Macye Macye’

Banki ya Kigali (BK) ifatanyije na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, batangije gahunda ya Macye Macye mu mezi make ashize, igamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smartphones), aho bazajya bazishyura mu byiciro kugeza kuri 200Frw ku munsi.

Kuva iyi gahunda yatangira, yagize ingaruka zikomeye mu kongera umubare w’abagera ku ikoranabuhanga rinoze harimo na serivisi z’imari.

Kugeza ubu Banki ya Kigali itangaza ko ubu bufatanye bumaze gutanga umusaruro, kuko abagera ku bihumbi 14 aribo bamaze kwiyandikisha. Ibi bifatwa nk’ikimenyetso cyiza cy’iyo gahunda mu gufasha abantu gutunga telefone zigezweho kandi mu buryo buhendutse.

Muri ibi bihumbi 14 bingana na 87% by’abamaze kwitabira iyi gahunda, ntabwo bari abakiriya ba Banki ya Kigali, bigaragaza neza imikorere y’iyo gahunda. Byongeye kandi, gahunda ya Macye Macye yafashije kugabanya icyuho ku batagera ku ikoranabuhanga hifashishije uburyo buhendutse bwo kugera kuri murandasi (Internet), bituma abakiriya bakomeza kuguma ku murongo no kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga batabashaga kugeraho mbere.

Gahunda ya Macye Macye iherutse guhabwa igihembo gikomeye cya ‘GSMA Chairman’, mu kuba ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gufasha abantu kugera ku ikoranabuhanga n’ubushobozi bwa serivisi z’urwego rw’imari mu Rwanda.

Iki gihembo cyaje gishimangira gahunda zigamije gufasha abantu kugera ku ikoranabuhanga rya telephone ngendanwa, mu kubafasha kugera ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

Kwiyandikisha muri gahunda ya Macye Macye, abakiriya bashobora gukanda *182*12# cyangwa bagasura amashami ya MTN kugira ngo barebe niba bujuje ibisabwa.

Ibisabwa muri iyo gahunda harimo kuba umuntu amaze ku muyoboro wa MTN igihe kingana n’amezi 12, kuba umukiriya wa MTN ukoresha MoMo, Data za Internet, ahamagara akanohereza mesaje (SMS) ndetse no kuba nta deni afite rya Mokash.

Abakiriya biyandikishije muri iyi gahunda, bashobora kwishyura buri munsi, buri cyumweru, cyangwa buri kwezi kugeza igihe telefone irangije kwishyurwa.

Bashobora kandi guhitamo kwishyura mu byiciro cyangwa bakishyura igiciro cyose cya telefone igihe icyo ari cyo cyose, bakoresheje Mobile Money cyangwa kuri konte muri banki (Ariyo Banki ya Kigali nk’umufatanyabikorwa muri iyi gahunda).

Icyitonderwa: Muri iyi gahunda ntabwo isaba ko uba uri umukiriya wa Banki ya Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ndayishaka

twagirimana yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Ndimo kubaza nkonarangije kwishyura Telephone mukaba mutarikunkura muri system Kandi nkaba ndikwa inguzanyo muyi ndi bank bakambwira ngo ndi muri CRB mwamfasha mukankuramo abo nabimenyesheje ko ntakuntu bari kumfasha

Nizeyimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Ziriya telephone zirahenda cyane! Kandi basuzume nikibazo cya technique kuko iyumuntu arangije kwishyura harigihe yanga gufunguka Kandi amafranga bayakuye kuri balance. Nibanose service kbsa.

Tom yanditse ku itariki ya: 21-03-2023  →  Musubize

ni ukuri mudufashe, ni gute umuntu amara kwishyura yarangiza phone ikanga gufunguka, kandi ubwo ni ko indi tariki iba iri kugera ngo bongere bayifunge
! mudufashe rwose!!!

NKURIKIYIMANA JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka