Kenya: umugabo yasenye inzu yabagamo ahacukura imva yo kwihamba ari muzima

Umugabo wo muri Kenya witwa Francis Chebuche w’imyaka 22, aravugwaho kuba yarahoraga mu makimbirane n’umugore we, nyuma aza no kumwirukana, ahubwo atangira kwicukurira imva, nyuma ajya no kugura isanduku n’imyenda azambara yihamba , ariko Abasaza bakuze bo mu muryango we, bavuga ko ahubwo uwo mugabo akeneye gukorerwa imigenzo ijyana n’imico y’ubwoko bw’abitwa ‘ Waluhya.

imva yashakaga kwihambamo ari muzima
imva yashakaga kwihambamo ari muzima

Ibyo byebereye ahitwa i Eshronyanga -Navakholo muri Kakamega, nyuma y’uko uwo mugabo yisenyeye inzu yabagamo, aho yari iri, akahacukura imva, avuga ko ashaka kwihamba abona.

Bivugwa ko uwo Francis Chebuche yahoraga ashwana n’umugore we, nk’uko byatangajwe na mushiki we witwa Maureen Kakai, kandi ngo akaba yarajyaga akoresha ibiyobyabwenge, rimwe ngo azinduka mu gitondo asakuza avuga ko ubuzima bukomeye, kuko adashobora akubona ibyo yifuza byose.

Kakai yanahishuye ko uwo musaza we asanzwe ameze nk’ikihebe mu muryango wabo, kuko ngo hari n’igihe yigeze kujya avuga ko azica bamwe mu bagize umuryango we.

Kakai yagize ati, “Nyuma yo guteza akajagari, yirukanye umugore we, avuga ko ubuzima bugoye, bityo akaba atashobora gukomeza kwita kuri uwo mugore we, nyuma yahise atangira gusenya inzu ye, ajya no ku isoko agura isanduku n’imyenda bizakoreshwa ashyingurwa”.

Ise w’uwo Chebuche washakaga kwiyahura, Moses Andalon we yavuze ko yananiwe kumva ibyafashe umwana we, niba ari imyuka ya Shitani, niba ari ibiyobyabwenge yaba akoresha.

Yagize ati, “Umugore we ntituzi aho yagiye, ariko umwana wanjye yaguze isanduku anicukurira imva, avuga ko ashaka guhambamo abona, ntutuzi niba ari ibiyobyabwenge bibimutera, cyangwa niba ari ibintu yatekereje neza, cyangwa se niba yaranderewe na roho mbi.”

“Turamutegereje ngo aze ashyire mu bikorwa ibyo bikangisho bye, turahari twiteguye kumufasha, yanze gutuza, atubaza Polisi twagiye kumuregaho aho iri, kuko ngo asahaka kubanza kuvugana nayo, mbere y’uko arangiza umugambi we ."

Abasaza bakuze bo muri uwo muryango, bavuga ko uwo mugabo ushak akwiyahura agomba gukorerwa imigenzo ijyanye n’ubwoko bwa Waluhya.

Umwe muri abo basaza witwa Meshack Oponyo, yagize ati, " Tugomba gukora imigenzo, tukica intama, hanyuma tugashyigura umutumba w’insina muri iyo mva kugira ngo hatagira ibyago biba mu muryango twagiye kuganira n’ababyeyi be uko iyo migenzo yakorwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo tubonye imva,twese bidutera ubwoba.Iyo tuli ku irimbi,nibwo twese twibaza byinshi ku buzima.Tukibaza niba imana yaraturemeye kubaho imyaka mike tugapfa.Iteka twibaza kuki?kuki?kuki?Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje ivugwa henshi muli bible,urupfu ruzavaho burundu.Ariko imana izaha ubuzima bw’iteka abantu birinda gukora ibyo itubuza gusa.Ndetse n’bapfuye barabyirindaga izabazura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.

tegera yanditse ku itariki ya: 21-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka