Mushikiwabo na Perezida Macron biyemeje gukomeza guteza imbere ururimi rw’igifaransa

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo mu biganiro yagiranye na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron byibanze ku gukomeza guteza imbere ururimi rw’igifaransa.

Baganiriye ku byo uyu muryango wagezeho mu guteza imbere ururimi rw’igifaransa ndetse n’ibyo bazongeramo imbaraga mu nama itaha birimo guhanga udushya mu kuzamura umubare munini w’abakoresha uru rurimi.

Ibi biganiro byabo byabaye ku munsi mpuzamahanga w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa Francophonie uba tariki ya 20 Werurwe buri mwaka.

Umunyamabanga mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo kuri uyu munsi yatangaje ko yibanze cyane mu gukoresha ururimi rw’igifaransa aho avuga ko ari kimwe mu byafasha umuhanzi kumenyekana mu mahanga ndetse ibihangano bye bikagira agaciro.

Ati “Nshaka kwibanda cyane ku isi y’umuco waba uri umuhanzi, umunyarwenya, umwanditsi, umuririmbyi, binyuze kuri wowe, ururimi rw’igifaranfa n’izindi ndimi , ugomba kumenyekanisha ibihangano byawe ku isi y’ikoranabuhanga, Ugomba kubaho kandi ukabaho neza kubera ubuhanzi bwawe ni ingenzi ko mumenyekana imahanga kugira ngo mujye ku gihe”.

Louise Mushikiwabo akomeza avuga ko abahanzi bakwiye kwitabwaho n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye cyane ko ibihangano byabo aribyo bituma bigira ubudasa ndetse bikaba aribyo buryo ruboneramo akazi.

Ati “Rubyiruko mukwiye kwitabwaho cyane n’inzego za Leta, amatsinda yigenga imiryango itandukanye y’abaterankunga kuko muri umutware w’imico itandukanye mu karere kacu kavuga igifaransa kandi ikiruta byose ni ubudasa ku rubyiruko”.

Mushikiwabo avuga ko urubyiruko rukwiye kwitabwaho kurushaho kubera ko inganda z’umuco zitanga umusanzu mu bihugu byacu byose mu kuzamura ubukungu no gutanga akazi.

Mushikiwabo avuga ko igifaransa ari ururimi rw’ingirakamaro bityo buri wese akwiye kuruhoza ku mutima.

Ati “Dushyire imico itandukanye ivuga igifaransa ku mutima w’ibirori byo gutega amatwi, reka turebe tuvumbure, turirimbe, tubyine, ku muvuduko wo kurema n’ibitekerezo bikungahaye by’igifaransa kuko ari ubutunzi buhambaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka