Burera: Haravugwa abajura biba ibyuma byubakishijwe isoko

Abarema isoko rya Nyarwondo bavuga ko niba nta gikozwe mu guhashya abajura biba ibyuma biryubatswe, bashobora kuzisanga batakirikoreramo.

Ibi babivuga bahereye ku kuba ibisima bimwe na bimwe byo muri iri soko bitagicururizwaho kubera ko ababisenya bagamije kubikuramo ibyuma (ferabeto) byubakishijwe, bakabijyana kubigurisha aho bagura ibyuma bishaje.

Ibisima babisenya bagamije kubikuramo ferabeto zibyubakishije
Ibisima babisenya bagamije kubikuramo ferabeto zibyubakishije

Ntibarikure Sidoniya umwe mu barituriye agira ati: “Abajura bacunga ijoro riguye nta muntu ukiririmo, bakaza bakamenagura ibi bisima, bagashikuzamo za ferabeto. Buri uko bucyeye turizamo tugasanga hari ibisima bangije, ku buryo rwose tubona amaherezo y’iri soko ari ukuzasenyuka burundu, tukongera kujya gucururiza ku gasi. Twifuza ko aya mabandi akomeje kudupfobereza iterambere ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwari bwaratwegereje yafatwa akabihanirwa kuko aho bigeze bikabije cyane”.

Iri soko riherereye mu Murenge wa Rugarama Akarere ka Burera, ryubatswe muri gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo bibafasha kugurisha umusaruro beza. Barasaba ko hafatwa ingamba zo guhana byihanukiriye uwafatwa aryangiza, kugira ngo ahabonere isomo ryo kutabisubira.

Habiyaremye agira ati: “Iri soko nta baririnda mu buryo buhoraho, ari na yo mpamvu ayo mabandi asa n’aho yaryigaruriye, akaba arisenya uko yishakiye. Twifuza ko ubuyobozi bwashyiraho ingenza ziricunga zinashakisha abaryangiza, uwazafatwa akaba ari we usana ibyangiritse byose. Ariko kandi hagati aho tunifuza ko ubuyobozi budufasha kurisana kuko ryari ridufitiye akamaro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko n’ubwo iri soko riri ku rutonde rw’ibikorwa remezo bigomba gusanwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, abaturage ubwabo na bo, baba bakwiye kugira uruhare mu kuribugabungira umutekano, batanga amakuru ku muntu wese babona aryangiza.

Yagize ati: “Abangiza ririya soko aho baba baturutse ni mu baturage ubwabo. Abaturage rero tubasaba ko mu bufatanyabikorwa bwiza dusanganywe hagati yacu na bo, bajya bita ku mutekano waryo bihereyeho no gutanga amakuru y’abo baba bazi baryangiza kugira ngo babiryozwe”.

Abaturage basaba ko ibisima byo mu isoko rya Nyarwondo byasenyutse bisanwa
Abaturage basaba ko ibisima byo mu isoko rya Nyarwondo byasenyutse bisanwa

Yongeyeho ati “Mu buryo bwagutse ku rwego rw’Akarere, tumaze iminsi tugenzura ahari ibikorwa remezo byagiye byangirika, aho duteganya kwifashisha ingengo y’imari ibigenewe tukabisana. Na ririya soko rero riri muri gahunda y’ibyo duzasana, ariko nanone tugasaba abaturage kudashyigikira ko twubaka ibyo duhita dusana bitamaze kabiri. Ahubwo bo ubwabo babibungabunge, banatubere ijisho, n’aho babonye umuntu wese ugize icyo yangiza nk’icyo gikorwa remezo, bakamutangira amakuru kugira ngo abiryozwe”.

Uwanyirigira anagaragaza ko urugendo rwo kubaka amasoko, yaba amatoya n’aciriritse rugikomeje, mu rwego rwo korohereza abaturage kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo, bitabasabye gukora ingendo zivunanye bajya ku masoko ya kure.

Ku bamaze kwegerezwa ibikorwa nk’ibyo, abibutsa ko iyo byangiritse ari bo babigizemo uruhare, amafaranga yakabaye akoreshwa mu kubegereza ibindi bikorwa remezo, ari yo akoreshwa mu kubisana, bigatuma batihuta mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka