Kuri uyu Kabiri ni bwo mu Rwanda hatangiye imikino ihuza amakipe y’abapolisi yo muri Afurika y’i Burasirazuba, aho umupira w’amaguru ari wo wabimburiye indi mikino.
Ikipe ya Police y’u Rwanda isanzwe ikina na shampiyona y’u Rwanda, yakinaga na Polisi y’u Burundi yari ihagarariwe na Rukinzo FC nayo isanzwe ikina shampiyona y’u Burundi.
Police y’u Rwanda yaje gutsinda iy’u Burundi ibitego 3-1, byatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa gatanu, Mucyo Didier ku munota wa 65 na Kayitaba Bosco ku munota wa 79.

Igitego kimwe cya Polisi y’u Burundi cyatsinzwe na Hakizimana Tity ku munota wa 27 w’igice cya mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Police y’u Rwanda: KWIZERA Janvier, Rutanga Eric, Ruhumuriza Patrick, Rurangwa Mossi , Turatsinze John, Iyabivuze Osée, Nsabimana Eric, Rutonesha Hesborn , Mugisha Didier, Hakizimana Muhadjili, Ntirushwa Aimé.

Police y’u Burundi: Rugumandiye Yvan, Icoyitungiye Alain, Nizigiyimana Amissi, Mugisha Blaise, Ciza Paul, Simpo Juma, Mpawenimana Abdoul, Hakizimana Tity, Munaba Edison, Ndikumana Danny, Muhuza Patient.

Mu mupira w’amaguru, iyi mikino izakomeza ku wa Gatanu ku i Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pele Stadium.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|