Dr Daniel Ngamije yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi

Dr Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi akazatangira izo nshingano nshya tariki ya 8 Mata 2023.

Dr. Daniel Ngamije
Dr. Daniel Ngamije

Dr Daniel Ngamije yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2020 kugeza tariki ya 28 Ugushyingo 2022. Akijya kuri uyu mwanya nibwo icyorezo cya Covid-19 cyahise kigera mu Rwanda maze atangirana n’ingamba zo guhangana na cyo no gushyiraho amabwiriza arinda Abanyarwanda kwandura icyo cyorezo.

Tariki 28 Ugushyingo 2022 nibwo Dr Daniel Ngamije yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima asimburwa na Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana ubu uyoboye iyi Minisiteri y’Ubuzima.

Dr. Ngamije akiva kuri uyu mwanya wo kuba Minisitiri w’Ubuzima yashimiye Perezida wa Repubukika Paul Kagame wamuhaye inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020.

Dr. Ngamije akimara kuvanwa mu nshingano zo kuba Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’inzego z’ubuzima.

Nyuma yo kuva kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, nta zindi nshingano yigeze ahabwa uretse uyu mwanya atorewe wo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka