Mu rubanza rwa Kabuga Félicien hagaragajwe impungenge ko adashobora gusoma no kwandika

Ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwakomeje kumva impuguke mu buzima bwo mu mutwe, Prof. Henry Kennedy iri mu zakoze raporo ku buzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kabuga Félicien
Kabuga Félicien

Professor Kennedy, umwe mu nzobere eshatu zigenga zakoze iyo raporo, yagaragaje ko Kabuga afite ibibazo by’ubuzima bituma adashobora kwandika no gusoma, bigendanye n’uburwayi afite.

Ni nyuma y’uko uru rwego rwari ruherutse kuba rusubitse urubanza rw’uyu musaza kugira ngo habanze hakurikiranywe uko ubuzima bwe buhagaze.

Dov Jacobs uri mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije Professor Kennedy niba kuburanishwa ku bimenyetso byateza Kabuga umunaniro utari ngombwa na wo wagira ingaruka ku izahara ry’ubuzima bwe.

Ibi ni nyuma y’uko Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yabajije uyu muganga ku kuba urubanza rwa Kabuga rwakomeza hakoreshejwe inyandiko cyangwa ibindi bimenyetso.

Ni nyuma ya raporo yakozwe n’izo nzobere yanzuye ko ubuzima bwa Kabuga bwifashe nabi ndetse adafite ubushobozi bwo gukomeza gukurikira urubanza rwe.

Prof. Kennedy, mu ibazwa ryari ryabanje yari yavuze ko raporo ya 2022, yerekanaga ko Kabuga atabasha kumva neza ibimenyetso cyangwa gutandukanya ibibazo abajijwe mu rukiko.

Uyu munyamategeko wunganira Kabuga yamubajije niba ubwo buryo bukomeje mu gihe kirekire nk’urugero mu mwaka umwe n’igice uri imbere byagira ingaruka ku buzima bwa Kabuga.

Professor Kennedy yavuze ko bigoye gusubiza icyo kibazo, ariko ko ubushobozi bwo ku mubiri no mu bitekerezo bwa Kabuga bwagabanutse.

Izi mpuguke zivuga ko uyu mukambwe afite ibibazo by’ubuzima birimo no kugira urujijo no kudasobanukirwa neza aho aherereye ndetse atabasha kumva neza ibimenyetso cyangwa gutandukanya ibibazo abajijwe mu rukiko.

Mustapha El Baaj, umwe mu bagize inteko y’abacamanza bane muri uru rubanza, yabajije Prof. Kennedy kuri bumwe mu buryo bushobora kuba bwakoreshwa muri uru rubanza, bw’inyandiko, akaba yabwira abunganizi be icyo ashaka bakakigeza ku rukiko.

Yamusubije ko kuri ubu ubwo bushobozi kuri Kabuga buri hasi cyane. Yanavuze ko bisa nk’aho Kabuga adashobora gusoma cyangwa kwandika kandi ko nta n’ikigaragaza ko yigeze kubimenya, bikaba byaba bibaye iki gihe atabizi.

Prof Kennedy yakomeje asobanura ko kugeza uyu munsi Kabuga, uburyo bwo kwibuka ibintu bya kera bwarangiritse cyane kurusha kwibuka ibintu bya vuba.

Ati:"Kuba rero ibyo yibuka byaba ari ukuri koko byaba biteye impungenge kurushaho."

Umucamanza El Baaj yabajije iyo nzobere ko ubwo Kabuga yisabiraga ko urubanza rwe ruhagarikwa bitaba byo ari ikimenyetso cy’uko asobanukiwe ibirimo kuba.

Prof Kennedy yasubije ko bishoboka ko uyu musaza w’imyaka 90, yumva ko byagira ingaruka bishingiye k’uko yumva ubuzima bwe bumeze.

Ku bijyanye no kuburanishwa hifashishijwe uburyo bw’ibimenyetso, Umucamanza Margaret M. deGuzman yabajije Prof. Kennedy uko ibyo bishobora gukorwa.

Yavuze ko ubwo buryo abuzi mu bihugu bimwe na bimwe aho budasaba ko uregwa aba ari mu rukiko, ariko bugasaba ko uregwa ashobora kuvuga icyo ashaka.

Jacobs wunganira Kabuga yabajije Prof. Kennedy ukuntu Kabuga yashobora kuvuga icyo ashaka, mu gihe yavuze ko ubushobozi bwe bwo gusobanukirwa bukemangwa.

Yasubije ko kuvuga icyo ashaka bidasaba ko aba afite ubushobozi bwose.

Jacobs yanamubajije ku bijyanye no gutanga ubuhamya mu nyandiko, iyo mpuguke ivuga ko ibyo bisobanuye ko abunganizi ba Kabuga baba baragiye bahura na we inshuro nyinshi.

Yamubajije niba bitewe n’uburwayi bwe ashobora kuba yakwibuka uko ibiganiro bagiranye byagiye bikurikirana n’ibyo bavuganye, asubiza ko mu ntangiriro ashobora kubyibuka, ariko ko uko igihe cyagenda gishira atabishobora.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yabajije Prof. Kennedy niba yaba yarigeze kubeshywa agatanga umwanzuro ku buzima bw’umurwayi utari wo.

Yasubije ko byamubayeho ariko ko bitari ku kwibagirwa cyane nk’ikibazo Kabuga arimo kugaragaza, ahubwo byari ku gahinda gakabije.

Umucamanza Bonomy yabajije niba Kabuga abaye ari mu iburanisha ariko ntarigiremo uruhare, byagira ingaruka ku buzima bwe, asubiza ko byaba byiza gukomeza kugenda bigenzurwa.

Umucamanza Bonomy yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa Kane w’icyumweru gitaha, aho biteganyijwe ko urukiko rwumva indi nzobere iri mu zakoze iyi raporo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka