Igitaramo ‘Urwejeje Imana’ cyasusurukije imbaga y’abacyitabiriye

Itorero Inyamibwa rya AERG, ryatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ryakoze igitaramo cyiswe Urwejeje Imana, kikaba cyasusurukije imbaga y’abacyitabiriye, baturutse hirya no hino mu gihugu.

Ntabwo ari ku nshuro ya kenshi mu Rwanda haba igitaramo cy’imbyino nyarwanda gusa, ku wa 19 Werurwe 2022 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nko kuri Camp Kigali, habereye igitaramo cy’Inyamibwa, cyahuruje abaturutse imihanda yose.

Ahagana saa mbili nibwo itsinda ry’abakaraza bakiri bato rya ‘Nyundo Kid Drumers’ ryabimburiye Inyamibwa ku rubyiniro, mu murishyo w’ingoma ndetse n’umudiho, maze babimburira abandi mu ngamba, nuko baheraho barabyina biratinda.

Ntibyatinze kuko Itorero Inyamibwa naryo ryahise ryinjira mu mukino w’Urwejeje Imana, wagarutse ku rugendo Igihugu cyanyuzemo kugeza uyu munsi, aho kirangamirwa n’amahanga kubera ibyiza nyaburanga bigitatse.

Bongeye kugaruka kandi ku buryo imbyino n’imihamirizo Nyarwanda, yafashije abasore n’inkumi bari bisanze mu mashuri makuru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze umuco nyarwanda ubafasha kubomora ibikomere by’umutima, binyuze mu mbyino n’imihamirizo gakondo.

Iki gitaramo cyahuriranye n’imyaka 25 iri torero rimaze, ritoza abasore n’inkumi imbyino n’umuco nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka