Prof Kalisa Mbanda wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, aguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 13 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, bwashyikirije Gakwaya William, umuturage wa Mpororo mu Gihugu cya Uganda, inka 39 yari yibwe zigafatirwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko rw’Akarere ka Gatsibo kwirinda ibibarangaza byabangiriza ubuzima, kuko ari bwo gishoro kinini bafite.
Irakoze Mugabo Ken uheruka kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka y’abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Path to Success, yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023.
Umusore w’imyaka 17 uzwi ku mazina ya Noble Uzuchi wo muri Nigeria, akurikiranyweho kuba yarateye inda abagore bagera ku icumi (10), ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho yafatanywe n’undi uvugwaho ubufatanyacyaha witwa Chigozie Ogbonna, w’imyaka 29 y’amavuko.
Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’imibereho mibi iri gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa riri gutuma haba izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi.
Fortunata Nyirahabimana utuye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, yasabwe gutanga imitungo yo mu rugo yarerewemo yari yarihaye, kuko kurererwa mu rugo bitavuga kuba umuzungura w’ibyaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Denyse, avuga ko kororera mu biraro no gushyira ibiryo by’amatungo ku makusanyirizo y’amata, aborozi bakabihabwa ku ideni bakazishyura ku mafaranga akomoka ku mukamo ujyanwa ku ikusanyirizo, aribyo bizongera umukamo w’amata.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiraburira utubari, amarestora na za butiki byo muri karitsiye, ko abazafatwa badatanga inyemezabuguzi (fagitire) za EBM kuri buri kintu cyose kugurishijwe, n’ubwo yaba irobo y’umunyu, bagomba kubihanirwa nta kujenjeka.
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, bagirana ibiganiro bijyanye no gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana Amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 100, ahwanye na 107,226,400 Frw.
Mu bikorwa byo guhashya abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba ishamikiye kuri al-Qaeda na ISIL (ISIS), igisirikare cya Mali cyatangaje ko cyishe abagera kuri 31.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’abakenera Oraquick ifasha umuntu kwipima virusi itera SIDA, bavuga ko guhenda kw’aka gakoresho bigiteje imbogamizi kuri benshi bifuza kumenya uko ubuzima bwabo bwifashe, kuko kugeza ubu kagura 5,000Frw.
Guverinoma y’u Rwanda yamanye ibuvugwa ko rutazongera kwemerera Abanyekongo gusaba ubuhungiro mu gihugu, kandi ntiruzirukana abaruhungiyemo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko bakoze mu wushize, kuko hari aho bitagenze neza.
Héritier Luvumbu waguzwe na Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, yavuze ko n’ubwo yakinanye na Jean Marc Makusu wifuzwa n’iyi kipe, ariko ko nta makuru afite ku bye n’iyo kipe.
Ise ni imwe mu ndwara zifata uruhu, iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi), kitwa Malassezia furfur.
Abanyarwandakazi ntiboroherwa no gukoresha ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga, kubera ibibazo birimo ubumenyi n’amikoro adahagije, bikibazitira kurigeraho mu buryo buborohereye ugereranyije n’abagabo.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu igenda ifata ababitunda, bakanabikwirakwiza mu baturage, aho ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, yafashe udupfunyika tw’urumogi 1295, turimo 920 twafatiwe kuri moto (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, abakunzi ba siporo yo kwiruka ku maguru muri Kigali mu masaha ya nijoro (Kigali Night Run), bashyizwe igorora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gutekereza guhuriza urubyiruko mu makoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.
Sosiyete icuruza ikanasakaza ibijyanye n’amashusho mu Rwanda, StarTimes, yatangaje ko izerekana imikino yose 100% y’Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi bakina iwabo (CHAN 2023) uko ari 32, kandi ku mashusho ya HD kuri shene ya World Football CH 254 na CH 245 (Dish), ku zindi shene za siporo no kuri Application ya (…)
Ababyeyi b’abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zizwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, bifuza ko zarushaho gufashwa kubakirwa ubushobozi, butuma abana baharererwa bajya barushaho kubona indyo yuzuye ya buri munsi, kandi amasaha abo bana bahamara akarushaho kwiyongera, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho (…)
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibiciro byo gushyingura mu irimbi rusange, kuko ngo biri hejuru bikaba bituma bamwe bahitamo gushyingura ahatemewe cyangwa abandi bakagurisha imitungo kugira ngo babone ubushobozi bwo gushyingura.
Rose Christiane Ossouka Raponda, ni we mugore wa mbere wabaye Visi Perezida muri Gabon, mu gihe uwitwa Alain-Claude Bilie By Nze we yagizwe Minisitiri w’Intebe.
Gahunda yo kugabanya ubucucike muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu, yitezweho kuzafasha Guverinoma y’u Rwanda kurokora arenga Miliyoni 14.6Frw, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Mu gihe icyorezo cya Kolera kivugwa mu bihugu by’abaturanyi by’u Burundi, Tanzaniya, Malawi ndetse na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwashizeho ingamba zo gukumira iki cyorezo.
Indege yo mu Burusiya yo mu bwoko bwa ‘Antonov AN-26’ ya Kompanyi yitwa ‘IrAero’ yahagurtse ku kibuga cy’indege cya Irkoutsk muri Yakoutie, igana ahitwa Magadan, itwaye abagenzi 25 n’abapilote n’abandi bakora mu ndege.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Police ikorera mu Karere ka Nyagatare, yafashe Tuyisenge Hassan w’imyaka 24 w’Umunyarwanda na Nabasa Ezra w’imyaka 32 y’amavuko w’Umugande, bafite inka 39 bikekwa ko zibwe mu Gihugu cya Uganda.
Ubuyobozi bwa Komine Ntega mu Burundi, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, bwashyikirije ubw’Akarere ka Gisagara mu Rwanda inka yari yibwe muri 2021, ikambutswa Akanyaru ikajyanwa i Burundi.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko mu igenzura rikorwa, rizasiga nta modoka ishaje ibarirwa mu zitwara abanyeshuri.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu yanyagiye ikipe ya Heroes Fc ibiteho 4-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko ikibazo cy’umuhanda wa Gishwati umaze igihe ukorwa, ushobora kurangira mu mpera z’umwaka wa 2023.
Umuhanzi Don Jazzy ukomoka muri Nigeria yavuze ko kugeza ubu yumva kubana n’umugore umwe gusa atari igitekerezo cyiza, n’ubwo ngo uko abyumva bishobora kuzahinduka mu gihe kizaza.
Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi nyuma yo gufatira amashusho y’indirimbo mu ngoro y’umukuru w’Igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo.
Mu Karere ka Gisagara, hari abagore bagaragarije Umuvunyi mukuru ko bahuye n’akarengane, ko gushakana imitungo n’abagabo babanaga batarasezeranye, hanyuma bakayibirukanamo, bakazana abandi bagore.
Ana Montes wari Intasi muri Amerika yarekuwe nyuma y’imyaka 20, afungiye kumena amabanga y’akazi ayatanga muri Cuba.
Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, Ishuri rya Polisi ritangirwamo amahugurwa (PTS) riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ryaremeye imiryango ine y’abaturage batishoboye yahawe inka 5, zirimo eshatu zihaka n’indi imwe iri kumwe n’inyana yayo, bahabwa n’imiti yo kuzoza ndetse n’amapompe yo kwifashisha, (…)
Cardinal George Pell wahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana b’abahungu, yapfuye afite imyaka 81.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait arasaba abikorera muri iyo Ntara, gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro mu rwego rwo gukurura abagana imijyi yaho.
Umuhanzi Musoni Evariste yavukiye mu Rwanda ku Kibuye (Karongi) mu 1948, ahunga mu 1973 ari kumwe na nyina bajya mu Burundi, abavandimwe be bahungira mu bindi bihugu, nyuma y’uko ise yiciwe mu Rwanda mu 1963 mu mvururu zishingiye ku ivangura ryari ryaratangiye mu 1959.
Abaturage bo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bari batashywe n’ubwoba nyuma yo kubona bamwe muri bo (12) bafatwa n’indwara yo munda, bakeka ko babitewe n’inyama z’inka bari bamaze iminsi bariye.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, barishimira iterambere Igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho mu myaka 35 ishize uwo muryango ubayeho, dore ko rigaragara muri buri gace kose k’Igihugu n’Akagari kabo kakaba katarasigaye inyuma.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, hamwe n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne, kuva tariki 9 Mutarama 2022.
Hakizimana Amani wamamaye nka ‘Ama G The Black’ muri muzika, yavuze ko abahanzi bo mu kiragano gishya badabagiye kandi ngo banaririmba ibintu bitumvikana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, arasaba abagenerwabikorwa barimo abahemberwa imirimo y’amaboko bakora, abahabwa amafaranga y’inguzanyo cyangwa ay’inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP, ko mu gihe bayakoresheje neza, ari imbarutse n’uburyo (…)
Umwe mu banyabugeni bakomeye babayeho ku Isi, Leonardo Da Vinci, yakoze ibihangano by’ibishushanyo bitandukanye harimo nka ‘The Vitruvian Man’ yakoze mu 1485, ‘Annunciation’ yakoze mu 1476, ‘Lady with an Emirne’ yakoze mu 1491 ndetse nibindi.
Mu rwego rwo kugira ngo abakora kwa muganga barusheho kuzuza inshingano zabo neza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko harimo kurebwa uburyo hakongera abakozi kwa muganga.