
Ni mukino wari uri mu rwego rwo gutegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 amakipe yombi afite mu cyumweru gitaha aho yose azakinira imikino yayo hanze y’ibihugu byayo aho u Rwanda ruzakirwa na Benin tariki 22 Werurwe 2023 mu gihe Ethiopia izakirwa na Guinea Conakry tariki 24 Werurwe 2023.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 dore ko yaba Mugenzi Bienvenue, Muhozi Fred na Mugisha Gilbert bari bayoboye ubusatirizi bw’Amavubi mu buryo buke babonye nta na bumwe bwavuyemo igitego. Ku rundi ruhande ba myugariro barangajwe imbere na Manzi Thierry, Aimable Nsabimana, Fitina Omborenga, Ishimwe Christian n’umunyezamu Ntwali Fiacre na bo bitwaye neza bahagarika uburyo Ethiopia yari mu rugo yashoboraga kubonamo igitego.

Igice cya kabiri gitangiye, umutoza w’Amavubi yakoze impinduka akuramo abakinnyi 7 barimo umunyezamu Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Nsabimana Aimable, Ishimwe Christian, Bizimana Djihad, Muhozi Fred, Mugenzi Bienvenu, maze ashyiramo umunyezamu Ishimwe Pierre, Serumogo Ali, Rwatubyaye Abdul, Ganijuru Elie, Niyonzima Ally, Iraguha Hadji na Habimana Glen. Uyu mutoza wari uri kugerageza ikipe ye, yongeye gusimbuza ku munota wa 62 yinjiza Mugisha Bonheur, Bizimana Yannick na Meddie Kagere basimbura Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert na Muhire Kevin.
Ku mpande zombi amakipe yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu burimo n’imipira y’imiterekano ariko ntibubyazwe umusaruro ari nako umunyezamu Ishimwe Pierre na we akuramo uburyo bwabaga bwabazwe ko bushobora kuvamo igitego. Ethiopia ariko yakomeje gushakisha uko yabona igitego maze ibigeraho ku munota wa 85 gitsinzwe na Kenean Markneh ku mupira wari utakajwe n’abakinnyi b’u Rwanda maze na we wari wegereye izamu ry’Amavubi ahita atera ishoti rikomeye riruhukira mu izamu rya Ishimwe Pierre.

Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 yerekeza muri Benin aho azakinira umukino wayo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Inkuru suko amavubi yatsinzwe,inkuru nuko amavubi yatsinze,gutsindwa twarabimenyereye ntakwirirwa mubisubiramwo