Kuri iki Cyumweru ku kibga cy’imyitozo cyo mu Nzove habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda “AJSPOR” n’abayobozi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports, umukino wari mu rwego rw’ubusabane mu gihe shampiyona yahagaze.
Ni umukino watangiye ahagana i Saa Kumi z’umugorba, aho waje ukurikira umukino wa shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri, aho Rayon Sports yanyagiye Indahangarwa ibitego 5-1.


Ku ruhande rw’ikipe y’abanyamakuru kapiteni wayo yari Jean Butoyi ukorera RBA, akaba asanzwe ari nawe Perezida wa AJSPOR, mu gihe Uwayezu Jean Fidele yari kaipteni w’ikipe ya Rayon Sports.
Igice cya mbere hagati y’impande zombie cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Nyuma y’impinduka zagiye zikorwa ku mpande zombie, umukino waje kurangira abanyamakuru ba Siporo batsinze abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports ibitego 2-0, byatsinzwe na Josia, ndetse na Rusine Didier wa RBA.




National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|