Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC), bajyanywe mu kigo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu, ahasanzwe hakirirwa Abanyarwanda batahuka bavuye mu mashyamba ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda 1,096,000 agize amwe mu mafaranga umukozi wo mu rugo yari yibye uwo yakoreraga mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura iguye muri uyu mugoroba yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba igifunze.
Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo vitamin A, yujuje ubuziranenge kandi ifunze neza mu buryo budashidikanywaho, kubera ko ibipimo biba byuzuye neza nk’uko bikwiye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ikomeje gushaka uko ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi cyabonerwa umuti binyuze mu bafatanyabikorwa mu buhinzi, u Rwanda rukaba ruteganya kwihaza mu birayi no mu mbuto nziza zabyo ku buryo rwiteguye gusagurira amahanga.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho mu ngo mbonezamikurire (ECD) zo mu Karere ka Bugesera, kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kurera neza abana no gukangura ubwonko bwabo bakiri bato.
Abahagarariye amasosiyete n’amakoperative y’abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Huye, batekereza ko haramutse hashyizweho integanyanyigisho ku mategeko y’umuhanda, byakemura ikibazo cy’impanuka mu muhanda.
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, yatangaje ko azongera kwiyamamariza uwo mwanya muri manda itaha, muri 2024.
Perezida Joko Widodo wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine, kuko we ngo abona hari ibyago by’uko hashobora kwaduka intambara nshya y’ubutita. Ibyo yabigarutseho ubwo yatangiza inama y’ibihugu bifite ubukungu buteye imbere G20.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hatangijwe amarushanwa y’isuku n’isukura ku rwego rw’Imirenge, aho uzahiga indi uko ari 89 igize iyi Ntara, uzahembwa imodoka nshya igura Miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Urubyiruko 6,668 rusoje amashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburasirazuba, rwatangiye urugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 10, rwasabwe kwimakaza ubumwe, kwishakamo ibisubizo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 34 wishe nyina, yari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge.
Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi rwibumbiye muri RYAF, rurasaba inzego zibishinzwe, ko itegeko rirebana n’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo ryakwihutishwa rigashyirwaho umukono, bityo ibyo bihingwa bikaba byakwemererwa guhingwa mu Rwanda no kujya ku masoko yo mu gihugu, kuko rwamenye ko nta ngaruka bigira ku buzima (…)
Ikipe y’igihugu ya Ghana ni kimwe mu bihugu bitanu bizahagararira umugabane wa Afurika, kikaba kiri mu byabashije kugera kurusha ibindi
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafashe abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho umwe akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha mu gihe undi yafatiwe guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) hagamijwe gukwepa ibihano ku makosa yo mu muhanda.
Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisah Musuuza, uzwi cyane ku izina rya Eddy Kenzo, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2023.
Umugabo w’umunya-Kenya yifashe akavidewo arimo atonganya icupa ry’inzoga arishinja kuba rizanira abagabo benshi ibibazo. Uwo mugabo yabazaga iyo nzoga igituma iteza ibibazo bamwe mu bayinywa, harimo kubakoza isoni, ndetse no gusenya ingo. Bamwe mu babonye iyo videwo ku mbuga nkoranyambaga batangiye guseka, bamwe bavuga ko (…)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yakoze imyitozo yitegura imikino ibiri ya gicuti izayihuza na Sudani kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon, yahaye umuhanzi Dolly Parton igihembo cya Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, kubera ibikorwa by’ubumuntu bimuranga.
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 mu gihugu cya Qatar ibihugu 32 bizatangira guhatanira igikombe cy’Isi 2022 kigiye kuba ku nshuro ya 22 mu mateka
Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ’Eddy Kenzo’ yavuze ko afite ubwoba akomeje guterwa n’abantu bashaka kumwica.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bazindukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti mu kigo babamo, ndetse no ku mihanda yo mu nkengero zacyo.
Uwitwa Samuel Mbarubukeye utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Rango A, Umudugudu wa Rwinuma, yaraye apfushije ihene 16 zizize inkongi y’umuriro.
U Rwanda ruzatangira kugenzura ikirere cyarwo cyose mu mpera z’uyu mwaka, kuko kugeza ubu, hari igice kimwe kigenzurirwa muri Tanzania, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwase Patricie.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arakangurira urubyiruko kwirinda zimwe mu mvugo yakwita inzaduka, kuko basanze zibashora mu ngeso mbi bikaba byahungabanya umutekano.
Ubusanzwe kugira ngo ibinyabiziga nk’imodoka cyangwa moto bigende, bisaba ko binywa Lisansi cyangwa Mazutu bitewe n’uko ikinyabiziga kiba cyarakozwe, gusa byose ntibigira ingaruka zimwe ku binyabiziga.
Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Jacob Abunga uzwi cyane nka Otile Brown, yongeye gukorana indirimbo na The Ben bise ‘Kolo Kolo’, izaba iri kuri EP nshya y’uyu muhanzi.
Imiryango 278 yo mu Karere ka Musanze itagiraga amashanyarazi, yahawe na Polisi y’u Rwanda, ibikoresho by’imirasire y’izuba, ica ukubiri no gucana udutadowa.
Padiri mukuru wa Paruwase ya St Michel, Consolateur Innocent, yahaye ababyeyi impanuro zibafasha kurera no gutoza abana, bakazabasha guhangana n’ibibazo abantu bahura nabyo mu buzima.
Abakozi b’ikigo Gikomoka muri Etiyopiya cyifatanyije n’icyo mu Rwanda mu gukora ubushakashatsi ku igwingira mu Rwanda bagaragaje impungenge ko bashobora kwamburwa amafaranga bakoreye.
Nyuma y’uko Umuryango w’Abayobozi bakuru (Unity Club), ufatiye imyanzuro irimo uwo kubuza abatujuje imyaka 21 kunywa inzoga, harimo kwigwa Itegeko ribigenga kandi rikumira ko inzoga zaboneka mu buryo bworoshye.
Ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, hirya no hino mu mirenge igize uturere tw’u Rwanda, hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10/2022, rugizwe n’abanyeshuri basoje umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021/2022, igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bifuza ko ibikorwa remezo byakongerwa, ibindi bikavugururwa bijyanye n’igihe babigizemo uruhare rufatika.
Inama yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022, yemeje ko imisanzu bakagwa ivaho, ndetse bakibumbira muri koperative 5 aho kuba 41.
Depite Mbonimana Gamariel weguye ku mirimo ye kubera kuvugwaho gutwara imodoka yasinze, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
Irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe gushimira abasora neza, Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament, riratangira kuri uyu wa Gatandatu wa taliki 19 ugushyingo 2022.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, yakiriye indahiro z’Abashinjacyaha 25 bo ku rwego rwisumbuye, urw’ibanze hamwe n’abagengwa n’amasezerano y’umurimo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye Inama ya G20 muri Indonesia, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida baganira uko ibihugu byombi byakomeza gushimangira umubano n’ubufatanye.
Abakobwa 6 n’umusore umwe bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bahita bafungurwa.
Abakora mu marerero yo mu cyayi mu ruganda rwa Rubaya ruherere mu Karere ka Ngororero, baravuga ko amarerero yashinzwe n’uruganda, yatumye bategura abana kwiga amashuri y’incuke, no kuzamura imibereho yabo bakava mu mirire mibi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 07-13 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 32 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 11,440 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (…)
Impunzi z’abanyecongo zirenga 100 zimaze kugera mu Rwanda zihunga imirwano ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iratangaza ko Leta yafashe umwanzuro wo kongera igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka, bitarenze itariki ya 31 Mutarama 2023, aho kuba iya 31 Ukuboza 2023.
Kuri uyu wa mbere mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende hatangirijwe urugerero rudaciye ingando ruzakomeza no mu mirenge yose y’akarere, aho urubyiruko ruzakoramo ibikorwa bitandukanye birimo kubaka imirima y’igikoni, ubwiherero, gufasha gutanga ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi binyuranye mu gihe cy’amezi atatu.
Abaturiye igishanga cy’Akanyaru mu gice cyo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, barishimira umusaruro kibaha nyuma y’uko bacyitunganyirije mu 2016.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iratangaza ko ibyiciro by’ubudehe bishya bizatangira gukurikizwa umwaka utaha, bizaba bigizwe n’inyuguti eshatu za A, B, na C ku baturage bafite ubushobozi bwo gukora.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, yageze mu mujyi wa Bali muri Indonesia, aho yitabiriye inama ihuza ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi, G20.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bemeza ko baterwa ishema no kuba abanyamuryango, kubera ibikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho.