RIB yafunze Tuyisenge washishikarije abantu gusambanya abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe Evariste Tuyisenge wiyita Ntama w’Imana 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu Tuyisenge akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika.

Mu Butumwa bwanyijijwe kuri twitter, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2023, uru rwego rwatangaje ko Tuyisenge afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB irakangurira abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ikabibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka