Dore iby’ingenzi wakora kugira ngo wirinde indwara zo mu kanwa n’iz’amenyo

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku isuku yo mukanwa uba tariki ya 20 Werurwe buri mwaka, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’amenyo hakiri kare.

Abantu basabwa koza amenyo buri uko bamaze gufata amafunguro
Abantu basabwa koza amenyo buri uko bamaze gufata amafunguro

Dr. Muhigana Adelaide uhagarariye abaganga b’indwara zo mu kanwa, avuga ko kugira ngo umuntu yirinde uburwayi bw’amenyo ndetse n’indwara ziterwa no kugira isuku nke yo mu kanwa, buri muntu wese asabwa koza amenyo byibura inshuro 3 ku munsi.

Ati “Ni byizi kugira isuku yo mu kanwa, umuntu akoza amenyo buri gihe cyose amaze kurya, kandi akabikora inshuro 2 ku munsi hagati y’iminoa 5 n’icumi”.

Dr. Muhigana avuga ko koza amenyo ari ingenzi cyane, birinda umuntu kuba yarwara izindi ndwara azitewe no kutoza amenyo, kuko umwanda uragenda ukihoma ku menyo kandi haba harimo za mikorobe. Izo mikorobe ziramanuka zikagera mu nda ku mutima, mu mitsi yewe bishoroba gutuma ku mugore utwite inda ivamo.

Gusuzumisha amenyo ni ungenzi bidasabye ko akurya
Gusuzumisha amenyo ni ungenzi bidasabye ko akurya

Dr Muhingana avuga ko koza mu kanwa birinda guteza uburwayi bw’ishinya n’amenyo bituruka ku dukoko dukomoka ku byo yariye duhagama mu menyo no mu ishinya, amenyo agacukuka, ndetse n’ishinya cyangwa ibice biyegereye bikabyimba.

Koga mu kanwa bituma udukoko (bacteria) twagumyemo tudateza kunuka mu kanwa, bya biryo na byo ntibikomeze kwihoma ku menyo.

Inyigo yakozwe na RBC mu 2018 ku bantu 2097 bagiye kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa, 2/3 muri bo bari bafite amenyo yatobotse cyangwa yamanyutse bitewe no kutoga mu kanwa.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92% by’Abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze.

Isuku nke yo mu kanwa itera uburwayi
Isuku nke yo mu kanwa itera uburwayi

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 67%, boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abarwayi bajya kwivuza ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’uturere, abagera kuri 40% bivuza indwara ziterwa n’umwanda wo mu kanwa.

Ati “Abarwayi bagera kuri 85%, abagera kuri 40% muri bo bafite ikibazo cy’indwara zo mu kanwa (oral diseases)”.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko kutoza amenyo bitera indwara nyinshi zirimo izo mu kanwa, ndetse no kurwara amenyo ubwayo.

Avuga kandi ko byoroshye cyane kurwanya izi ndwara zikaranduka burundu, kuko buri wese yitabiriye kugira isuku byamufasha kuzirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mungire inama, ngewe mfite iryinyo rindya cyane iryo ryinyo iyo nshyizeho ururimi numva ryarangiritse(ryaracukutse) nonese Hari undi muti ndabona batarikuye?

Tuyishimire Elisabeth yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Imiti y’amenyo myiza twakoresha ni iyihe?

iganze yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka