Gatsibo: Barifuza ko ivuriro bahawe hafi ryongera gukora

Abaturage b’Umudugudu wa Gikobwa, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo, bavuga ko bagorwa no kwivuza kubera ko ivuriro ryabo ry’ibanze ritagikora kubera ko ryasenyutse.

Gikobwa ni Umudugudu ugeramo unyuze mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, uhana imbibi n’Akagari ka Gakoma mu Karere ka Kayonza.

Kuhava ugera ku kigo nderabuzima cya Ndama hakoreshwa moto kugenda no kugaruka amafaranga 2,000.

Abaturage bari barahawe ivuriro ry’ibanze ( Health Post) ricungwa n’ikigo nderabuzima, umuganga akaba yaragiraga iminsi mu cyumweru aza gufasha abaturage.

Nyamara hashize amezi arenga abiri, iri vuriro ritagikora kubera ko uruhande rumwe rwasenyutse kubera inkari z’uducurama, bituma muganga atongera kuhakorera.

Umuturage witwa Ngarambe avuga ko iri vuriro ryabafashaga cyane kuko uwarwaraga wese yabonaga aho yivuriza hamwegereye kandi atavunitse.

Ati “Mu by’ukuri iri vuriro ryaradufashaga cyane, twari twarakize kujya Ndama cyane ab’amikoro macye. Umwana yagiraga umuriro ukazamuka hano, ariko ubu umuntu ararwara hakabaho kubanza gushakisha amafaranga y’itike bigatuma twivuza twamaze kuremba.”

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ukora mu ishami ry’ubuzima, Uwizeyimana Jean Bosco, avuga ko ku bufatanye n’Ikigo nderabuzima cya Ndama, barimo gushakisha uko iri vuriro ryasanwa kugira ngo ryongere gufasha abaturage bakora urugendo rurerure kandi rugoye.

Agira ati “Twari twavuganye n’Ikigo nderabuzima ngo bakoreho ibyo bashoboye hanyuma bandikire Akarere kugira ngo tumenye ibikenewe hanyuma hashakwe amafaranga na byo bikorwe.”

Akarere ka Gatsibo gafite amavuriro y’ibanze 41 muri yo ane akaba ari yo adakora kubera impamvu zitandukanye harimo kubura ba rwiyemezamirimo bazikoresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko politiki ya Leta ari uko aya mavuriro acungwa na ba rwiyemezamirimo ariko ikibazo hari n’aho baboneka bakagenda batamaze igihe.

Avuga ko barimo kubarura izidakora kugira ngo zishyirwe ku isoko ariko abaturage bareke kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi.

Ati “Turimo kureba izitabafite kugira ngo tuzishyire ku isoko kandi iriya yasenyutse na yo ni inshingano zacu nk’Akarere kuyisana, ubwo rero tuzabikora ariko abaturage bacu babonere hafi serivisi z’ubuvuzi.”

Bimwe mu bibazo bituma ba rwiyemezamirimo bataboneka uko byifuzwa ngo harimo uburyo babonamo ibyangombwa kuko basabwa gusinyana amasezerano n’Akarere ndetse na RSSB ari uko babanje kwerekana icyemezo cya RDB kugira ngo rwiyemezamirimo abone uko azajya atanga umusoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka