Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa aritegura gusura u Burusiya

Uruzinduko rw’akazi Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yitegura kugirira mu Burusiya, ruzaba rugamije ubucuti, ubuhahirane n’amahoro, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin.

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa (ibumoso) aritegura kuganira na mugenzi we Putin w'u Burusiya (iburyo)
Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa (ibumoso) aritegura kuganira na mugenzi we Putin w’u Burusiya (iburyo)

Uruzinduko rwa Perezida Xi ngo ruzaba ku matariki ya 20 - 22 Werurwe 2023, akaba yaratumiwe na mugenzi we w’u Burusiya , Vladimir Putin.

Mu myaka ishize, Perezida Xi ntiyakoranye cyane na Perezida Putin, ariko urwo ruzinduko rugamije kongera ubucuti hagati y’ibihugu byombi nk’uko Wang yabibwiye itangazamakuru.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Xi azagirana ibiganiro byimbitse na Perezida Putin ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi, ibirebana n’ibibazo mpuzamahanga, guteza imbere inyungu zihuriweho, gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, nk’uko umuvugizi yabitangaje.

Ni uruzinduko rugamije kuzamura icyizere no kumva ibintu kimwe hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya, gukomeza politiki n’ubucuti bw’abaturage bo ku mpande zombi, kandi bikazakomeza no mu bihe bizaza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, yagize ati, "u Bushinwa buzakomeza guhagarara ku ruhande buriho kandi bubona ko ari rwo rukwiye ku kibazo cya Ukraine, no kugira uruhare rwubaka mu gushyigikira ibiganiro".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka