Ese abagore bo mu Rwanda ni ngombwa kubaha indabo? Bazikunze kuva ryari?

Hirya no hino mu Mijyi yo mu Rwanda, usigaye usanga indabo zicicikana zihabwa abagore, ibintu byatumye nibaza inkomoko y’uku guhuza mu gukunda indabo ku bagore.

Yego, turabyemeranyaho ko no mu Rwanda hambere, ahari umukobwa cyangwa umugore byari bigoye ko utahasanga indabo, ziteye zikikije urugo, cyangwa baziciye bakazitegura. Ariko ibi byo guhabwa indabo kuri buri mugore zivuye kugurwa amafaranga atari na make kuri benshi, ubu nibwo mbona byakataje.

Uko imyaka igenda ihita ni ko mu Rwanda ahakoreshwa indabo hagiye hiyongera, ndetse hamwe rwose wabona nta ndabo zihari, ubwo icyo gikorwa kigafatwa nk’ikitabaye. Aha ndavuga mu bukwe no mu gushyingura.

Bukeye kabiri, haza kwaduka guha indabo umugore wabyaye, akenshi azihawe n’umugabo we, nyuma n’abandi ba hafi bakomerezaho na bo ugasanga bazimuzaniye nk’impano. Nyuma yaho hakurikiraho, kujya kwakira umuntu ku Kibuga cy’indege, na byo biramenyerwa ko ugiye kwakira umuntu uje bamushyira indabo, ibyo na byo biramenyerwa, hazaho guha indabo umugore warangije amasomo ye, cyane cyane aya kaminuza. None ubu aho bigeze, kugira ngo umugore agaragarizwe urukundo igihe icyo ari cyo cyose, biri gusaba ururabo!

Ubu hirya no hino, abagore bari guhabwa indabo, nta n’igikorwa nyirizina cyabaye, cyangwa zimwe na ba nyiri kuzitanga, cyangwa kuzihabwa bakaba batagusobanurira impamvu y’icyo gikorwa. Yego ngo abazihabwa baba bazikunda cyane da! Reka tubyemere. None se ubu umugore wese wiyumvamo ubusirimu akunda indabo?

Ubu umugore urwaye bisanzwe yaba mu bitaro cyangwa mu rugo, acigatira indabo, kugira ngo bigaragare ko ari umusirimu, cyangwa ko aziranye n’abasirimu. Uwagize ibyago, bamusurisha indabo, umwana we atsinze ku ishuri bakamuha ururabo,...Noneho uwiyumvamo ubusirimu cyane we, buri mpera z’icyumweru ( weekend) ahabwa indabo. Ubwo umusore cyangwa umugabo bakundana yaba atabikoze, akitwa ko atari umusirimu cyangwa atazi gukunda no gutetesha.

Ni byo rwose, ntabwo ngiye kuvuga ko indabo atari nziza, wenda koko hari n’abantu bazikunda cyane ku buryo uzimuhaye, aba abona ari impano nziza cyane, nawe urumuhaye ukamenya ko umukoze ku mutima koko. Ariko hari bimwe mba mbona bimeze nk’urwigano rudafite icyo rumaze pe!

Ntabwo mbona ko ururabo ari ngombwa kuri buri muntu, ku buryo hari n’abategura gusura umuntu, bakajyana n’ururabo kugira ngo bagaragaze ko ari abasirimu, wenda uwo banarushyiriye nta gaciro aruha, cyane ko ari n’ikintu kiba kitari bumare igihe, ruhita rwangirika. Ubwo icy’ayo mafaranga aruguze yanakora ibindi, reka yo nyihorere kuko ubwo ababikora baba bafite menshi.

Yego, umuntu ubonye wifotoreje ku ndabo biba bisa neza rwose. Ariko si ibintu numva byaba birebire cyane, ngo buri wese agiye kubyigana, ubwo ngo bitere inkeke n’abantu bawe ba bugufi, ngo ugomba guhabwa indabo kugira ngo ugaragaze ko uri umusirimu.

Noneho ibi bintangaza cyane, iyo ugize utya, ukaba wabaza umugore mugenzi wa wa wundi impano waha mugenzi we, agahera ku ndabo, hari igihe arenzaho n’indi mpano cyangwa akanakumvisha ko indabo zihagije. Ibi bintu byatumye nibaza niba umugore wese akunda indabo bigeze kuri uru rwego n’igihe byatangiriye.

Wowe ubyumva ute?

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Iyi nkuru uburyo yanditse biryoshye kuyisoma rwose 😂😂😂😂😂😂

Vivy yanditse ku itariki ya: 21-03-2023  →  Musubize

Njye nikundira indabo nuko batanazimpa😂😂😂, niyo zaba izo mu gisambu nta kibazo. Ahubwo abazitanga nabazihabwa bajye baba babixiranyeho kuko hari abatazikunda, ark abazikunda rwose bajye bazitanga banazihabwe

Alina yanditse ku itariki ya: 21-03-2023  →  Musubize

Ubundi inkuru yanjye ni iyi

Paccy yanditse ku itariki ya: 21-03-2023  →  Musubize

Ntakubeshya njyewe kubera ukuntu mbona abagore basigaye bahindira indabo, n’agakundo gake nazigiriraga kagenda kayoyoka.

Wavuze ngo bazakiriza umuntu uvuye hanze Youyou we???

Ubu n’uvuye I Cyangugu benewabo bamutanze I Kigali namwakiriza indabo ngo bamwereke ko babaye abasirimu!!!!

Ahubwo ugarure Naya topic yo kwitukuza wajyaga uvugaho.Bongeye kwitukuza cyanee byakomeye!

Reine yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Abagabo benshi biba ari ukwifotoza gusa.Benshi baca inyuma abo baziha,cyangwa bagatandukana.Indabo nyakuli ziba "ku mutima".Bene izo ndabo,zigirwa n’abakristu nyakuli.Nibo bagira urukundo nyakuli rushingiye kuli bibiliya.Urwo rukundo rwitwa "agape".Abarugira,bazahembwa kuba mu bwami bw’imana.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Gutanga no guhabwa ururabo nibyiza, ariko biterwa numuntu ugiye kuruha nimpamvu yarimo, ariko ntirugende rwonyine . Harigihe wamuha ururabo gusa kandi anashonje(afite inzara) nabyo ugomba kubanza wabitekerezaho kugira ngo urumugurire

Iyakaremye faustin yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Ahahahahahahaha...Ariko uyu Youyou wandika izi nkuru ko mutamutwereka!!

Cyakora ntababeshya aransetsa. Inkuru nshobora kuyisubiramo nka 3 ntayihaga. Inkuru ndazisoma nkumva iraryoshye comme la music.

Gusa hari igihe nzibura!!!!!!

Abagore rwose mwiganana nizere ko Youyou aba yababwiye Kandi neza.

Indabo sha Uzi ukuntu zihemda???

Uwezo yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

NUKUR NYEW AMAFARANGA YINDABO KND INZARA YANYISHE SINZ NDUMVA NAKWIYAHURA AHUBWO MUMFASHE 0784210771

BABIE ERIC yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

inzara yanyishe njyew

BABIE ERIC yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Cyakora byo aba bashiki bacu bacu nanjye mbona bakabya pe. Abasore amafaranga yabashizeho, ngo bari kugaragaza ko bari romantic kubera pressure y’abakobwa.

Noneho igitera umujinya ntiwanamugurira ziriya za artificial nibura koko niba ari no kuzikunda ngo ajye ahora azireba! Ashwi da. Ngo ugomba kugura naturel ngo nizo zihumura. Kandi mu masaha angahe ziba zimaze gusaza.

Thx Mukazayire. Nizere ko hari abo utubwiriye pe

Patron yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Indabo rwose zitanga undi munezero wumva ibintu bihindutse cyane .Kandi burya rero n’ubundi ibintu byinshi tugenda twigana abandi kandi ntacyo bitwaye iyo ubishoboye ubaye utabishoboye utanga impano ufitiye ubushobozi.

Laetitia Karekezi yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Youyou rwose uranshimisha. Nari narakubuze kuko unkorera umunsi.

Ariko utanga ubutumwa neza cyane. Aba bagore bagenzi bacu rwose barikwikora utuntu tutarimo kutwubahisha!!!

Uwimaneliz yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka