Abatuye ku Mubuga mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko begerejwe amazi meza, ubu bakaba batacyambuka umupaka bajya kuvoma i Burundi.
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko aho amarerero yo mu ngo yatangirijwe, abana basigaye bagirirwa isuku kurusha uko byari bisanzwe.
Abanyeshuri biga muri G.S Mère du Verbe Kibeho bubakiwe inzu yo kuraramo ya etaje, irimo na asanseri (ascenseur), iri rikaba ari ikoranabuhanga rifasha abantu kumanuka cyangwa kuzamuka mu nyubako ifite inzu zigerekeranye. Iyo nyubako yashyizwemo na kamera zifasha mu gucunga umutekano.
Mu Karere ka Nyaruguru, imiryango hafi ibihumbi 25 ituye mu mirenge umunani kuri 14 igize aka karere yahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba.
Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru baremeye bagenzi babo 19, tariki 26 Gicurasi 2019.
Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru basanze kujya gushakira serivisi zikenera murandasi ku murenge bibavuna, biyemeza guhinira bugufi bagurira utugari imiyoboro ya interineti yo mu bwoko bwa 4G.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi, avuga ko abarokotse Jenoside bashatse bakwifashisha abahesha b’inkiko b’umwuga bishyuza imitungo, ariko ko batabikora kuko bashaka ubwiyunge.
Nyuma y’uko i Busanze mu Karere ka Nyaruguru habonetse imibiri 213 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko hakiri ibyobo byibura bibiri birimo n’indi mibiri.
Abayobozi 1,006 bo mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru barashishikarizwa kuba ibitabo byigirwaho imyitwarire iboneye n’abo bayobora.
Abatuye mu Mudugudu wa Cyintama uherereye mu Kagari ka Gahurizo ho mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, biyemeje kwegeranya amafaranga bigurira ubutaka bwo kubakaho irerero.
Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru hubatswe ishuri ry’imyuga bisabwe n’abahatuye, ariko habuze ibikoresho byo kugira ngo ritangire.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata, tariki 28 Mata 2019 rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, runaremera bamwe mu baruturiye hamwe n’abakozi barukorera barokotse Jenoside, bakennye.
I Busanze mu Karere ka Nyaruguru, hari umuryango wagiye kwimura umubiri w’umubyeyi (se) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanga aho yari ashyinguye harimo n’umubiri w’umwana bivugwa ko ari uw’umwuzukuru.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho hashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 ibarirwa mu bihumbi 30, ariko ngo abahiciwe bari benshi kurusha.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi b’i Nyaruguru basanze guhiga imihigo yabo bwite bakanayihigura batagendeye ku y’inzego z’ubuyobozi, ari byo bizatuma akarere kabo kihuta mu iterambere.
Abaturiye igishanga cya Rutabo mu Mirenge ya Cyahinda na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko cyatunganyijwe bakanagihabwamo imirima, icyakora ngo kubona imbuto ntibiboroheye.
Uwizeyimana Joseline w’i Kiyonza mu Karere ka Nyaruguru avuga ko yize gukora inkweto abantu bamubwira ko ari iby’abagabo none bimuha amafaranga yikenuza.
Senateri Appolinaire Mushinzimana avuga ko uburinganire ntaho buhuriye n’imvugo zigira ziti ‘va ku ntebe nyicareho’, cyangwa ‘wajyaga ujya mu kabari none nanjye nabonye uburenganzira nzajya njyayo’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwizihije umunsi w’intwari hamwe n’abatuye mu Kagari ka Bitare mu Murenge wa Ngera, ahatuye abasaza baranzwe n’ubutwari bwo kwirwanaho nk’Abatutsi no kurwana ku babo mu myaka y’1959 ndetse no mu 1994.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru binubira abatashya amashami baba batemeye mu mirima yacyo, n’ababaragirira amatungo mu mirima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abaturiye inganda z’icyayi gukora uko bashoboye bakongera ubuso bw’aho gihingwa.
Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasabye abatuye isi kuvanaho imbogamizi zose zabangamira gahunda yo guha urubuga umugore n’umukobwa ngo nawe yerekane ko ashoboye.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, avuga ko abayobozi bo ku rwego rw’imidugudu bose bafatanyije, nta kibazo na kimwe cyananirana.
Abakozi bo mu Karere ka Nyaruguru biyitiriye amasibo y’Inkotanyi zari mu Nteko ishinga amategeko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, kugira ngo bihute mu mihigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko atangaza ko n’abafatanyabikorwa b’igihugu bakwiye gusinyana imihigo n’uturere abihereye ku kuba mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hari abafatanyabikorwa batabagaragarije igenabikorwa ryabo.
Ububi bw’umuhanda uva ku Rusuzumiro werekeza ku kigo nderabuzima cya Kivu cyo mu Karere ka Nyaruguru butuma baheka abarwayi ku birometero bine ngo babashyikirize imbangukiragutabara.
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’umusaruro w’ingano n’ibigori bejeje, wangirikira mu bubiko kubera kubura uwubagurira, n’umuguzi ubonetse akabagurira ku giciro gito.
Inkunga iturutse mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakusanyije inkunga baha imiryango 260 yo mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abo ayobora gufatira urugero ku kudatsimburwa kw’Inkotanyi, kuko bizabafasha kwesa imihigo neza.