Urugaga rw’abagore rwa RPF muri Nyaruguru rwaremeye abagore 19

Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru baremeye bagenzi babo 19, tariki 26 Gicurasi 2019.

Abahawe igishoro cy'ibihumbi 100 bari kumwe n'abazabafasha.
Abahawe igishoro cy’ibihumbi 100 bari kumwe n’abazabafasha.

Bijyanye na gahunda abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Rwanda bose bihaye, yo kwegeranya ubushobozi bakaremera byibura umugore umwe muri buri murenge, bakamuha igishoro cy’amafaranga ibihumbi 100 bizamura umurimo akora.

Akarere ka Nyaruguru kagizwe n’imirenge 14. N’ubwo intego yari uguhera ku mugore byibura umwe muri buri murenge, bo begeranyije ubushobozi bwinshi bituma baremera 19, nk’uko bivugwa na Joyce Mukanyarwaya, perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi i Nyaruguru.

Agira ati “i Nyabimata baremeye batatu, i Muganza, i Rusenge no ku Ruheru baremera babiri. Indi mirenge ni umwe umwe.”

Mukanyarwaya anavuga ko ikigamijwe mu kuremera abagore ari ukubafasha gutera imbere mu buryo bw’amafaranga, ariko no kugira ngo bagire ibitekerezo byagutse.

Ati “Tubongeye igishoro kugira ngo bagure ubucuruzi bwabo, ariko tuzajya tubigisha n’imibereho, no kwitabira gahunda za Leta, kugira ngo bagure ibitekerezo, intego n’imibereho myiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruyguru, François Habitegeko, yasabye abaremewe kutazapfusha ubusa amahirwe bahawe.

Ati “mwagaragaje imishinga myiza, mwarahuguwe, mufite ababakurikirana bitwa mentors. Turifuza ko iyo mishinga yanyu ikura mukava mu cyiciro cy’abafashwa, mukajya mu cy’abafasha.”

Na bo ubwabo bivugira ko biyemeje gutera imbere nk’uko bivugwa na Colette Nshizagahinda w’i Rwamiko mu Murenge wa Mata.

Ati “Maze imyaka ine ncuruza amamera. Nahereye ku biro 30 by’amasaka, ubu nari ngeze ku biro 80. Ndateganya kuzajya ndangura ibiro byibura 150, nzagende nzamuka, ku buryo abashaka amamera bose nzajya nyabaha, nkanayashakira amasoko.”

Ngo biteguye kandi kuzagira uruhare mu kuremera bagenzi babo bandi.

Alice Uwadata wo mu Ruramba ati “Mu murenge haba hari abantu batishoboye. Nanjye nzajya ngira inkunga ngenera abandi kuko nzaba naramaze gutera intambwe. Imana izabimfashamo.”

Abagore bo mu Karere ka Nyaruguru biyemeje kuzakomeza kwegeranya ubushobozi kuzageza ubwo byibura muri buri kagari hari mugenzi wabo bazaba bararemeye. Aka karere kagizwe n’utugari 72.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka