Yize gukora inkweto bamubwira ko ari iby’abagabo none biramutunze

Uwizeyimana Joseline w’i Kiyonza mu Karere ka Nyaruguru avuga ko yize gukora inkweto abantu bamubwira ko ari iby’abagabo none bimuha amafaranga yikenuza.

Joseline Uwizeyimana (ukenyeye) kuba ari umukobwa ntibimubuza gusana inkweto agakora n'inshyashya
Joseline Uwizeyimana (ukenyeye) kuba ari umukobwa ntibimubuza gusana inkweto agakora n’inshyashya

Uwizeyimana ubu afite imyaka 20. Ntiwamutandukanya n’urungano rwe rwiga cyangwa rwarangije amashuri yisumbuye. Ni umukobwa ukeye kandi ukerebutse, nyamara ubukene bw’abayeyi ntibwatumye arenga umwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Ugucya abikesha amafaranga akura mu gusana no gukora inkweto yigiye i Huye, ahitwa muri Kiato Afadhari, ahantu yamenye yitambukira.

Agira ati “Nagiye i Butare ngiye kuhagura akantu, nkumva abantu baravuga ngo muri Kiato Afadhali hari inkweto nziza zikomeye. Ibiciro by’inkweto n’imikandara bihakorerwa ndetse n’amafaranga kudoda inkweto nabonye bibaha byatumye nifuza kubyiga.”

Icyakora ibihumbi 120 bisabwa ushaka kuhiga yabibonye ari uko agurishije ihene eshatu yari afite, na nyina wa batisimu amutwerera ibihumbi 80. Nyina we ngo yari yamubwiye ko ntayo yakwibonera.

Kwiga na byo byaramuvunnye kuko yakoraga urugendo rw’amasaha atatu mu gitondo ajyayo, aturutse mu muryango wari umucumbikiye, n’andi atatu atashye. Ariko ntiyacitse intege.

Aho arangirije amasomo ngo yabanje gukorera aho yigiye, abonye adahembwa neza yiyemeza kujya gukorera iwabo.

Udukoresho two gutangiza ngo yadukuye muri telefone yari afite hamwe na ‘memory card’ itari iye na yo yagurishije, akuramo ibihumbi bitanu, maze aguramo icyuma, ikoroshi, colle, urudodo n’umuseno.

Ibi ariko ngo ntibyari bihagije mu gutuma abasha gukora uko abyifuza. Amafaranga yagendaga abona ntiyayapfushaga ubusa, ahubwo yayaguzemo ikawa y’ibitumbwe n’ingurube, yaje kugurisha akuramo amafaranga yo kugura imashini isena.

Ati “Ubu nkorera ku Kanyaru kandi amafaranga ndayabona. Sinjya mbura amavuta cyangwa isabune. Sinanifuza ikintu ngo nkibure. Sindi muri ba bandi bashuka ngo ngwino nkugurire iki n’iki ariko ndyamane nawe.”

Asana inkweto zangiritse, agakora n’iz’abashaka inshyashya. Gusa gukora inshyashya bimusaba kujya gutira imashini aho yigiye. Icyakora ngo iyo asanze hari abari gukoresha izi mashini, bimusaba gufata igihe cyo gusubirayo.

Yifuza rero uwamutera inkunga y’imashini idoda inkweto n’amaforoma, kuko ngo ari byo byamubashisha gutangira uruganda yumva afite mu nzozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, Janvier Gashema, avuga ko nabegera bazamugira inama, bakamwereka uko yakwisunga BDF hanyuma akabasha kubona igishoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka