Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru bavomaga amazi y’Akanyaru, barishimira ko begerejwe amazi meza, kuko ngo baza kujya bakaraba bagacya bityo bagatandukana n’umwanda wabatezaga n’indwara zinyuranye.
Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umwaka w’imihigo 2020-2021 urangire, mu Murenge wa Cyahinda bavuga ko urebye imihigo bamaze kuyesa 100%, hakaba n’iyo bamaze kurenza 100%.
Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko iyo birebye babona hari intambwe bateye bajijuka, bakifuza korozwa no guhabwa aho guhinga kugira ngo babashe kwikura no mu bukene.
Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bishimira ivuriro (poste de santé) bubakiwe kuko ribegereye, ariko bakinubira kuba nta muganga bahasanga nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru (weekend), gusa ubuyobozi ngo burimo gushakira igisubizo icyo kibazo.
Abaturiye umuhanda wa kaburimbo i Raranzige mu Karere ka Nyaruguru, barinubira amazi ava muri kaburimbo bashyiriwemo muri iyi minsi, kuko abasanga mu nzu bakaba bafite ubwoba ko yazabasenyera.
N’ubwo bimenyerewe ko abagabo n’abasore ari bo bakora umurimo wo kogosha, i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru hari abakobwa babyaye batabiteganyaga biyemeje kubikora, babijyaniranya no gusuka ndetse no gukora imisatsi, none birabatunze.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Munini, Dr. Philippe Nteziryayo, avuga ko hatagize igihinduka ibitaro bya Munini bimaze iminsi byubakwa mu Karere ka Nyaruguru bemerewe na Perezida Kagame, byazaba byaratashywe mu mezi abiri ari imbere bigatangira gukora.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko amafaranga yo kwimura abatuye ahazubakwa Bazilika ya Bikira Mariya i Kibeho ataraboneka, kubera icyorezo cya Coronavirus. Ubundi mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, nibwo uyu mushumba yanditse urwandiko rushishikariza abakirisitu, (…)
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, ku wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, bwashyikirijwe dosiye y’umugabo ucyekwaho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu y’amavuko.
Abibumbiye muri Koperative y’Abavumvu bo ku Ruheru (KODURU) mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko aho umuti wa ‘Rocket’ watangiye gutererwa mu bigori kubera nkongwa, bamaze guhomba ubuki bubarirwa muri toni eshatu n’igice.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yemereye abatuye i Nyaruguru ubuvugizi ku kuzajya bahabwa ishwagara kuri Nkunganire nk’uko bigenda ku zindi nyongeramusaruro.
Abagize Koperative Nyampinga b’i Bunge mu Karere ka Nyaruguru, ku ya 6 Mata 2020 batashye Laboratwari bazajya bifashisha mu gusogongera ikawa batunganya, bikazabafasha kurushaho kugira ikawa iryoshye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abatuye mu Ntara y’Amajyepfo gukaza ingamba mu kwirinda indwara ya Coronavirus kuko ngo hatagize igihinduka hari uduce twashyirwa muri Guma mu Rugo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage, ntihazongere kuboneka abarindira kubitura Perezida wa Repubulika.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko atari abaturage gusa badohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ahubwo n’abayobozi badohotse ari byo bituma imibre y’abarwayi yiyongera.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko baramutse begerejwe ibigega bihunikwamo imbuto y’ibirayi, ikibazo cyo kuyibura cyakemuka burundu iwabo.
Nyuma y’uko François Habitegeko wayoboraga Akarere ka Nyaruguru yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Janvier Gashema wari Visi Meya ushinzwe ubukungu muri ako karere ni we wahawe kukayobora by’Agateganyo.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bagiye basazurirwa amashyamba yatewe mu myaka ya 1970, barishimira inkunga batewe, by’akarusho bakanabihabwa akazi muri ibyo bikorwa kabahesheje amafaranga yo kwikenuza.
Abahinzi batuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere Nyaruguru, bavuga ko bataramenya akamaro k’amaterasi batayashakaga mu mirima yabo, none ubu abatarayakorerwa barayifuza.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Nyaruguru, Rose Nyiraneza, ari mu maboko ya RIB kuva tariki 8/3/2021 akurikiranyweho amafaranga asaga miliyoni umunani yanyerejwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, tariki 3 Gashyantare 2021 bwirukanye burundu mu bakozi ba Leta umwalimu witwa Félicien Ndayisenga, bumuziza ko yafashwe aha abana yigisha inzoga.
Uruganda ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri rugiye kuzura mu Karere ka Gisagara hamwe n’urukora amakaro rwenda gutangira kubakwa i Nyanza muri uyu mwaka wa 2021, ziri mu zizatanga akazi ku bantu benshi kandi zitezweho kuzazana impinduka mu mibereho, cyane cyane iy’abazituriye.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bafashe abantu 6 bikoreye imyenda ya caguwa ya magendu bari bakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Abafashwe ni Kayigire Callixte w’imyaka (…)
Abakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyaruguru yegereye umupaka bahawe amagare ku wa 31 Ukuboza 2021, bishimira kwinjira muri 2021 bafite inyoroshyangendo mu kazi bakora.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Karegeya Jean Marie Vianney, akaba akekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko hakenewe amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kwishyura aho bateganya kubaka Bazilika ya Kibeho.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yandikiye ibaruwa Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana, Abakirisitu b’abalayiki, inshuti za Kibeho n’abandi bantu bose b’umutima mwiza, abasaba inkunga yo kwagura ubutaka bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Hari abatuye mu Karere ka Nyaruguru batekereza ko ababyarana n’abangavu bagiye bategekwa kubafasha kurera, byatuma umubare w’abaterwa inda ugabanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko muri Nyaruguru hari imigezi yabyazwa amashanyarazi, akanashishikariza ba rwiyemezamirimo kubishoramo imari.