I Kibeho hiciwe Abatutsi baruta abahashyinguye

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho hashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 ibarirwa mu bihumbi 30, ariko ngo abahiciwe bari benshi kurusha.

Amazina y'abiciwe i Kibeho yamaze kumenyekana yashyizwe mu rwibutso
Amazina y’abiciwe i Kibeho yamaze kumenyekana yashyizwe mu rwibutso

Ibi bivugwa na Bertin Muhizi, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, uvuga ko aha i Kibeho hari hahungiye Abatutsi benshi baturuka ahahoze ari muri Komini Mubuga, Rwamiko, Kivu na Runyinya, bakaza kwicirwa muri kiliziya, ku kibuga cya kiliziya no mu mashuri y’i Kibeho bari bahungiyemo.

Agira ati “Kuri paruwasi ya Kibeho, Abatutsi batangiye kuhahungira mu matariki 8 Mata baturutse i Rwamiko no mu Ruramba aho bari batangiye kwica Abatutsi indege ikimara kugwa.”

Ku itariki ya 9, iya 10 n’iya 11 Abatutsi bari bamaze kuba benshi aha kuri paruwasi ya Kibeho, kuri 12 haza ibitero byo kubica ntibyabashobora kuko birwanyeho.

Kuri 13 haje igitero kinini cy’Interahamwe za Mudasomwa, Ruramba na Mubuga ariko na cyo nticyababasha.

Kiliziya ya Kibeho yatwikiwemo Abatutsi ni uku yari imeze mbere yo gusanwa
Kiliziya ya Kibeho yatwikiwemo Abatutsi ni uku yari imeze mbere yo gusanwa

Igitero cyo ku itariki 14 ni cyo cyabaye simusiga kuko haje n’abasirikare, Abatutsi bari mu kibuga no mu mashuri baricwa, abahungiye mu kiliziya bafungiranwamo, kiliziya imenwaho peteroli, hanyuma babatwikiramo.

Abicanyi icyo gihe banatoboye kiliziya bakajya bacishamo gerenade zo kwica abo umuriro utari wahitanye.

Muhizi ati “Hano ku rwibutso rwa Kibeho ubu hashyinguye imibiri y’Abatutsi ibarirwa mu bihumbi 30, ariko urebye hapfiriye abagera ku bihumbi 50, kandi ababashije kuhava bagahunga ntibarenga 500. Imibiri yindi yarajyanywe, ariko na n’ubu ntituramenya aho yashyizwe.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho

Muhizi anavuga ko mu bishe Abatutsi i Kibeho ku isonga hari Superefe Damien Biniga bari barahimbye izina rya Binigimpinja, akungirizwa na Ndabarinze wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Mata watangaga imodoka zitwara Interahamwe kwica Abatutsi.

Mu bari ku isonga kandi ngo harimo Nyiridandi Charles wari Burugumesitiri, hakabamo uwitwa Bakundukize wari Agoronome mu ruganda rwa Mata wigeze no kuba Burugumesitiri.

Harimo kandi umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibeho witwaga Mutazihana, ndetse n’abayoboraga kiliziya gatolika bemeye ko kiliziya ya Kibeho yicirwamo Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho rugizwe n’ibice bitatu. Icya mbere ni ikiri imbere mu kiliziya ya Kibeho kuko iyi kiliziya uruhande rumwe rwagizwe urwibutso, urundi rusengerwamo.

Igice kimwe cya Kiliziya ya Kibeho gisengerwamo, ikindi ni urwibutso
Igice kimwe cya Kiliziya ya Kibeho gisengerwamo, ikindi ni urwibutso

Ibindi bice bibiri ni ibyubatswe nk’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Hamwe hagaragara imibiri y’Abatutsi, ahandi na ho bashyinguwemo bisanzwe.

Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside i Kibeho, abahakomoka batangiye umushinga wo kwegeranya amazina y’abahapfiriye.

Muhoza ati “Amazina y’imiryango yazimye yo mu Mirenge ya Mata, Ruramba na Kibeho ubu twamaze kuyegeranya. Turateganya kuzagenda tuyashyira mu rwibutso, ku buryo abantu baza kuhasura bazarushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside hano i Kibeho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka