Nyaruguru: Umusaruro bezaga wikubye ishuro zisaga eshanu

Umusaruro bejeje barawuhunika
Umusaruro bejeje barawuhunika

Abavuga ko umusaruro wabo wiyongereye cyane ni abibumbiye muri Koperative "Jyambere Muhinzi " ikorera muri santere y’ubuhinzi bubakiwe n’ubuyobozi bw’akarere kabo ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga w’Abanyakoreya, Koica, banabagira inama ku guhinga kinyamwuga.

Mugoyi François utuye mu Mudugudu w’Umurambi uherereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho, aba muri iyi koperative.

Avuga ko kuba KOICA yarabatunganirije igishanga bahingamo, ikabakorera amaterasi mu mirima, ikanabigisha gutubura imbuto z’ibirayi bituma bazibona mu buryo bworoshye, yabigishije kandi uko bakoresha ifumbire, none ubu ngo asigaye ahinga akeza cyane.

Yungamo ati “Koica yatwigishije gukora cyane, icyo ni icya mbere, itwigisha gukora twizigama, tugahingira igihe kandi icyarimwe, ntiduhinge insingane nka kera, tukanasarurira kuri gahunda duhabwa n’abatekinisiye b’ubuhinzi.”

Izo ni imashini bifashisha mu gutunganya umusaruro beza
Izo ni imashini bifashisha mu gutunganya umusaruro beza

Ibyo byose ngo byatumye umurima yezagamo ibiro 150 by’ibirayi asigaye yezamo ibiro 700.

Nyirahabimana Immaculée na we uri muri Koperative Jyambere Muhinzi, avuga ko umurima wo mu gishanga yezagamo ibiro bitagera ku ijana (100) by’ibirayi asigaye awezamo toni n’ibiro 200.

Ibigori byo, ku ihinga riheruka yejeje toni eshatu kuri are 60. Ni ukuvuga ko yejeje ku rugero rwa toni 5 kuri hegitari.

Guhinga kinyamwuga ngo byavuguruye imibereho mu rugo iwe, ku buryo asigaye azigama amafaranga menshi akamufasha mu kurihira abana be amashuri.

Ati “mu gihembwe cy’ubuhinzi hari ubwo nsagura nka Miliyoni y’amafaranga, nyuma yo guhemba abakozi no kwishyura amafumbire.”

Ako ni agakiriro bubakiwe na KOICA
Ako ni agakiriro bubakiwe na KOICA

Bizumuremyi Jean Claude, Umuyobozi wa Koperative Jyambere Muhinzi, avuga ko batangiye gukorana na Koica mu mwaka w’2016. Ni abanyamuryango 423, kandi kugeza ubu ngo koperative yabo ifite amafaranga arenga Miliyoni 36 n’igice.

Intego bafite ni ugukomeza gukorera hamwe no kwagura ibikorwa, ku buryo koperative yabo izakomera cyane.

Ati “turashaka kuzaguka tukamera nk’andi makoperative akomeye mu Rwanda. Kugeza ubu ntituragera ku rugero rwo gukora imbuto muri laboratwari, kandi turateganya kuzabigeraho.”

KOICA yatunganije amaterasi kuri hegitari 292 mu Karere ka Nyaruguru, itunganya igishanga cya hegitari 128 inatanga inka 350 mu rwego rwo kuzamura abahinzi no kubafasha kubona ifumbire.

Ibikorwa byose hamwe n’inyubako Koperative Jyambere Muhinzi ikoreramo (harimo icyumba kinini cyo guhunikamo imyaka n’icyo gutuburiramo imbuto y’ibirayi, imashini zikora kawunga, ubwanikiro bw’ibigori ndetse n’inzu y’amahugurwa) hamwe n’ikusanyirizo ry’amata Koica yahaye aborozi b’i Nyaruguru, byatwaye miriyoni 2,5Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka