Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuva ku ya 28 Mata 2025 kugeza uyu munsi, abaturage bagera ku 6.300 bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu bitaro bya Munini bw’Akarere ka Nyaruguru muri gahunda y’inzego z’umutekano mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Mukeshimana Winifride warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru, mu buhamya bwe yatanze tariki 17 Mata 2025, yavuze ko yibuka ijambo rya nyuma mama wabo yababwiye ubwo yicwaga n’interahamwe, yabasabye kubanza kumwica mbere yo kumwicira abana.
Depite Mukabalisa Germaine ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, yababwiye ko ubutegetsi bubi bwigishije amacakubiri kugeza ku muturage uri hasi, kugira ngo bazabone uko Jenoside (…)
Abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ko rwavugururwa kubera ko babona uruhari rutameze neza.
Abepiskopi Gatolika barangajwe imbere na Antoine Cardinal Kambanda basabye Abakirisitu Gatolika mu Rwanda no mu mahanga gushyira hamwe amaboko bakubakira "Bikira Mariya Nyina wa Jambo’ urugo rukomeye kandi rwakirana urugwiro abarugana".
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba abayobozi n’ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru kongera imbaraga mu kohereza abana mu marerero, kuko byagaragaye ko ari inzira ihamye yo kurwanya igwingira ry’abana.
Mu rwego rwo kurushaho kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango IBUKA watanze inka na mituweli, unatanga ubufasha ku barokotse Jenoside bafite ibibazo by’ihungabana mu Karere ka Nyaruguru.
Mu gihe ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyibutsa ababyeyi ko ari inshingano zabo kurerera Igihugu neza bita ku bana babo, hari abavuga ko kugira umugore urenze umwe biri mu bibangamira izo nshingano mu Karere ka Nyaruguru.
Abaje mu rugendo nyobokamana i Kibeho, batangiye kujya batemberezwa n’uruganda rw’icyayi rwa Kibeho.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi mu Karere ka Nyaruguru yakoze umukwabu mu Mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Nyabimata, maze ifata abantu 14 bakekwaho ubujura bw’amatungo no gukora inzoga zitwa ibikwangari, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru ko kubaka Igihugu ari inshingano ya buri wese, akaba atari amahitamo.
Abana b’abagatolika bizihije Yubile y’imyaka 125 Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda n’iy’imyaka 2025 yo gucungurwa kwa bene Muntu, maze bibutswa kutigira indakoreka ahubwo bakubaha ababyeyi, kuko ari bo bazaba bagize Kiliziya ejo hazaza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Mata, Akagari ka Ruramba, Umudugudu wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 52 bikekwa ko yaba yishwe.
Nyuma y’uko kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzu imwe mu ziraramo abakobwa biga muri GS Runyombyi yahiye igakongokeramo ibikoresho byabo byose, abo banyeshuri uko ari 80 bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024.
Abarimu bigisha abafite ubumuga bwo kutabona bo mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru (Education Institute for Blind Children Kibeho), bavuga ko bitaborohera kubakorera ibitabo bigiramo kuko biza byanditse mu nyandiko isanzwe.
Mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, hari abavuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye bwamaze kumvwa, ariko n’ubwo butaragerwaho 100% hari intambwe imaze guterwa.
Abahinga icyayi b’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko kibaha amafaranga, ariko ngo ubuzima bwarushaho kugenda neza baramutse bahawe uburyo n’ubumenyi bibafasha gukora n’ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga.
Mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024 Polisi yakoze igikorwa cyo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura mu Mudugudu w’Agateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, maze hafatwa abantu barindwi.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bifashisha inguzanyo za SCON mu kugihinga, barishimira kuba barakuriweho kwishyura izo nguzanyo hafatiwe ku gaciro kazo mu madolari.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.
Abahinga mu gishanga cya Rwoganyoni giherereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ibikoresho bigezweho byo kuhira kubera ko nta cyizere cyo kuzeza, bagendeye ku kuntu babona ikirere muri iki gihe.
Byari nk’inzozi kuri bamwe kongera guhura n’abo baherukanaga mu myaka 60 ishize, bakiri abana bato bari hagati y’imyaka 12 na 14, ubu bakaba bageze mu zabukuru mu kigero cy’imyaka isaga 70 y’amavuko.
Mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma, akajya kwirega k’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, aributsa abakirisitu Gatolika ko ari bo bitezweho ubushobozi bwo kugura ubutaka buteganyijwe kuzagurirwaho Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Abazi amateka y’amabonekerwa i Kibeho bavuga ko abakobwa batatu bemewe na Kiliziya ko babonekewe, Bikira Mariya yabageneye ubutumwa bunyuranye, agategeka Anathalie Mukamazimpaka kuguma i Kibeho, kandi ngo n’umubikira wabanje kubimwangira yarabihaniwe.
Abazi iby’amabonekerwa y’i Kibeho kuva yatangira bavuga ko Alphonsine Mumureke, ari na we wabonekewe bwa mbere, abonekerwa haketswe ko yafashwe n’amashitani kuko akomoka i Kibungo ahajyaga havugwa kuba abantu bayakoresha cyane.
Mu gihe ku munsi wa Asomusiyo ubusanzwe i Kibeho hateranira ababarirwa mu bihumbi 50, uyu munsi tariki 15 Kanama 2024 haje abikubye hafi kabiri.
Abatuye mu Kagari ka Rugogwe gaherereye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru barashima kuba baragejejweho amashanyarazi, bakavuga ko batunganyirijwe n’umuhanda batera imbere.
Abanyeshuri biga kuri GS Kiyonza bibumbiye muri Club Vison bakora ibikoresho binyuranye birimo Ventilateurs, Mixeurs na Baffres bahereye ku bikoresho bitakifashishwa, cyane cyane ibikoze muri pulasitike (Plastic).
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ko nibamugirira icyizere bakamutora, azanoza imitangire y’ingurane z’imitungo y’abaturage bimurwa ku (…)