Nyaruguru: Abahinzi bagiye gushyiraho irondo ryo kurinda icyayi

Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru binubira abatashya amashami baba batemeye mu mirima yacyo, n’ababaragirira amatungo mu mirima.

Abatashya mu mirima y'icyayi n'abaragiramo amatungo bangiriza abahinzi bacyo
Abatashya mu mirima y’icyayi n’abaragiramo amatungo bangiriza abahinzi bacyo

Umwe muri abo bahinzi witwa Jean de Dieu Rutinywa wo mu Murenge wa Mata agira ati “iyo dusazura icyayi kugira ngo tubashe kongera umusaruro, dutema amashami yacyo tukayasasiza. Nyamara abantu baratwihisha bakajya kuyacana bikatubabaza.”

Ubundi ngo ayo mashami basasiza mu cyayi, uko banyuramo basoroma icyeze barayanyukanyuka akazavamo ifumbire. Kandi ngo kubera ko aba atwikiriye ubutaka atuma butamera nk’ubutayu ahubwo bukabika ububobere, ndetse n’ibyatsi bibi ntibimere ari byinshi.

Abahinzi b’icyayi baninubira ababaragirira amatungo mu mirima, cyane cyane inka, ahanini zigiye gushakamo ibyatsi biba birimo bitoshye kubera ifumbire iba irimo.

Ibi ngo birabahombya nk’uko bisobanurwa n’umukecuru umwe utuye ahitwa i Ramba mu Murenge wa Mata.

Agira ati “icyayi kigera igihe cyakuze, bakaza bakaragiramo, utwariho dupfupfuza abashumba bakadukubita. Inka zitengura n’imiyoboro tukazatanga amafaranga yo kuyisubiranya. Urumva ko tutaba twunguka.”

Abashumba bajyana inka mu cyayi kandi ngo baba bafite n’amahane, ku buryo ngo bashobora gukubita ibitambitse imbere, cyangwa bakaba bamutera amabuye nk’uko bivugwa na Faustin Ndisanze w’i Rwamiko.

Ati “twebwe umuntu ashobora no kugukubitiramo. Hariya mu Murongi byarahabaye, bashaka gukubita abayobozi.”

Icyifuzo cy’aba bahinzi b’icyayi, ni uko hashyirwaho uburyo bwo kubafasha kurinda imirima yabo, kuko ari byo byabakemurira ibi bibazo byombi.

Ndisanze agira ati “Uwaduha abanyezamu, n’ubwo yakatwa ku byo twishyurwa n’uruganda, ariko icyayi cyacu kigahabwa agaciro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko iki cyifuzo cy’abahinzi b’icyayi bagiye kurebera hamwe uko cyakwitabwaho.

Ati “Inzego z’ibanze, koperative y’icyayi ndetse na koperative y’inkeragutabara tuzareba uko twafatanya kuharinda. Ariko icyo dushyize imbere cyane ni ubukangurambaga.”

Ku rundi ruhande ariko, abahinzi b’icyayi si bo bonyine batuye mu Karere ka Nyaruguru binubira konesherezwa n’abaragira amatungo mu gasozi. Ibi kandi babikora hashize igihe kirekire Abanyarwanda bose bategetswe kororera mu biraro.

I Nyaruguru, hashize imyaka isaga itandatu inama njyanama y’akarere ishyizeho ibihano bigenerwa abonesha, n’abaragira ahantu hatunganyijwe kugira ngo hahingwe, nko mu materasi no mu bishanga.

Umuti urambye kuri iki kibazo cy’abaragira mu gasozi i Nyaruguru nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’aka karere, ni uko bakomeje gushishikariza aborozi guhingira amatungo yabo ubwatsi.

Muri uyu mwaka wa 2019, i Nyaruguru baranateganya kuhakwirakwiza ubwatsi bw’ubwoko bunyuranye buzanira amatungo indyo yuzuye ituma abasha gutanga umusaruro yitezweho, bityo n’umukamo ku nka ukiyongera bityo abana bakarushaho gukura neza, nta bwaki, nta no kugwingira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyayi si ihene cg inka zimuka ni ba bahe mobil telephone ba bahe na jumelles, ubundi bakaguze drone ya 300 usd bakayiha camera ya nightvision nayo ya make 100 usd maze umuntu akicara mu ruganda akararira icyayi cyose ku misozi....humuka iterambere ntiridusige.

mugabo yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka