Nyaruguru: Imbuto y’ibirayi yababanye nkeya

Abaturiye igishanga cya Rutabo mu Mirenge ya Cyahinda na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko cyatunganyijwe bakanagihabwamo imirima, icyakora ngo kubona imbuto ntibiboroheye.

Abaturiye igishanga cya Rutabo bishimiye kugihinga nyuma y'uko cyatunganyijwe
Abaturiye igishanga cya Rutabo bishimiye kugihinga nyuma y’uko cyatunganyijwe

Athanasie Mukagahima ni umwe mu bishimira ko noneho na we yagize umurima muri iki gishanga, kuko cyamaze gutunganywa n’abatahagiraga imirima bakayihabwa.

Agira ati “Ubu nanjye ndaza kujya mpahinga ibirayi n’ibigori ndetse n’ibindi bazatubwira, mbiryeho nanashore hanyuma mbone mituweli. Urebye mituweli ni yo yatumye nanjye mpaguruka nkaza gusaba umurima n’ubwo ndi umukecuru ntashoboye kuhihingira.”

Didace Murindabigwi we yahoze ahafite imirima myinshi, none isaranganya ryamusigiye umwe gusa. Ariko ikimushimishije ngo ni uko abajura batazongera kumwiba nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Guhingira rimwe, ibintu bimwe kandi icya rimwe bizaturinda abajura kuko tuzafatanya gushyiraho abararirizi.”

Abahinga mu gishanga cya Rutabo bavuga ko imbuto y'ibirayi bahawe ari nkeya ugereranyije n'ikenewe
Abahinga mu gishanga cya Rutabo bavuga ko imbuto y’ibirayi bahawe ari nkeya ugereranyije n’ikenewe

Ku rundi ruhande ariko, abari basanzwe bahinga muri iki gishanga bavuga ko ubwo cyatunganywaga bangirijwe imyaka myinshi, bikabasigira ubukene, none n’imbuto y’ibirayi bari bijejwe kuzahabwa ikaba irimo kubabana nkeya.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mu gihe nk’ikingiki cy’ihinga twashoraga ibigori twahahinze cyangwa n’ibijumba biri mu duhaga tukagura indi mbuto, ariko ubu hose nta kintu kirimo.”

Ibi babivugira ko ukurikije ko ubundi kuri hegitari haterwa hagati ya toni ebyiri n’ebyiri n’igice z’ibirayi, ubundi hagombye kuba hari toni nk’100 z’imbuto kuko iki gishanga kingana na hegitari 40.

Ariko abagoronome b’i Cyahinda na Rusenge bahawe toni 14 zonyine zo kugabanya abahinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, iki kibazo yakigejejweho ubwo yifatanyaga n’abahinga muri iki gishanga gutangiza igihembwe cy’ihinga B cya 2019, tariki 14 Werurwe 2019.
Yemereye abahinzi kuzicarana n’abarebwa n’iki kibazo, hakarebwa ibyari biteganyijwe n’ibyakorwa kugira ngo abahinzi babone imbuto.

Igishanga cya Rutabo kitaratunganywa buri wese yahingaga uko abyumva, n'abajura bakahiba
Igishanga cya Rutabo kitaratunganywa buri wese yahingaga uko abyumva, n’abajura bakahiba

Ku rundi ruhande ariko, yasabye abaturiye iki gishanga kutishimira ko bahawe imirima gusa, ahubwo no kuzayibyaza umusaruro n’igishanga ubwacyo bakakibungabunga.

Ati “Muzirinde kwangiza iriya miyoboro y’amazi, mwirinde no kuhajyana amatungo kuko na yo yayangiza. Kandi ntimuzongere guhagarara guhinga. No mu gihe cy’izuba muzajye muhinga, mwuhire.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutunganywa ibishanga biri kuri hegitari 300. Haracyari izindi 600 zikeneye gutunganywa, kandi ngo hari gahunda y’uko mu myaka ibiri byose bizaba byaramaze gutunganywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka