Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buributsa abaturage bakiragira inka ku gasozi ko bitemewe, uzabifatirwamo ko azabihanirwa.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko buri muturage akwiye kugaragaza uruhare rwe mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Nyaruguru baravuga ko hari igihe Akarere kica amasezerano baba bagiranye kagatinda kubishyura.
Abatuye mu mirenge ya Kivu na Muganza mu karere ka Nyaruguru biyemeje guca ubuharike kugira ngo abana babyara bahabwe uburenganzira bwabo.
Mu rwego rwo kwirinda ubujura bw’amatungo, bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyaruguru barifuza ko amatungo yahabwa ibiyaranga.
Mu mugezi w’Akanyaru unyura mu Karere ka Nyaruguru bahatoraguye umurambo w’umugabo witwa Harindintwari Innocent wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero.
Abaturage bo mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho muri Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’umugore witwa Nyirahirwa Claudine uhora arwana.
Abaturage bo mu Kagari ka Mubuga,Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’umugore witwa Nyirahirwa Claudine bavuga ko abakubita.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko umuntu wese wanga gukora agashaka kwiba iby’abandi nta mabazi azagirirwa.
Mu gihe hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Karere ka Nyaruguru,abaturage banenze abayobozi b’inzego z’ibanze kuba barangarana ibibazo byabo nkana.
Abakirisitu gatolika basaga ibihumbi 60, tariki 28/11/2015, bateraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bizihiza isabukuru ya 34 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Ku muhanda Huye- Nyaruguru imodoka y’ikamyo yafunze umuhanda mu murenge wa Huye ahitwa muri Nyamuko, ihagarika ingendo zose z’imodoka zahanyuraga.
Nyuma y’aho bigaragariye ko hari abaturage bakorewe akarengane mu kubimura ku bw’inyungu rusange, mu karere ka Nyaruguru hashyizweho itsinda ryo gusuzuma ako karengane.
Inkuba yakubise mu rugo rw’umuryango wa Nzitibanje Theoneste, tariki ya 21/11/2015, umugore we Mukandayisenga Jeannette ahita yitaba Imana, abana barahungabana.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro rishyira uyu wa 23 Ugushingo, yasenyeye abaturage 10, isenya n’inyubako z’ishuri mu Murenge wa Ngera.
Bamwe mu baturage bahinga ibihumyo mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko ari bwo buhinzi bworoshye kurusha ubundi bwose bubaho.
Kuri uyu wa kane Abanyamabanga Nshingwabikorwa 72 b’Utugari tugize Akarere ka Nyaruguru bashyikirijwe telefoni ngendanwa bemerewe na Perezida Paul Kagame.
Abavumvu bo mu mirenge ya Ruheru na Busanze mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko amashyamba baturiye bayabyaza umusaruro kandi batayatemye.
Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batakijya mu mihango ngo bibatere ipfunwe.
Abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru babangamiwe n’insoresore zinywa inzoga zitemewe zigateza umutekano muke.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko mu gutoranya imishinga ihabwa inguzanyo muri gahunda ya VUP harimo urujijo.
Mu ishuri ribanza rya Mishungero murenge wa Nyabimata Akarere ka Nyaruguru, bavuga ko kugaburira abana mbere yo kwiga byatumye abarigana biyongera.
Abakirisitu b’itorero ADEPER Paruwasi ya Rutiti mu mirenge ya Ruheru na Nyabimata mu karere ka Nyaruguru barateganya kwiyubakira Kaminuza.
Abakorera imirimo y’ubukorikori mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bahangayikishijwe no kubura isoko ry’ibikoresho bakora.
Ubuyobozi bwa Soleil Records, buravuga ko bwamaze gufata icyemezo cy’uko buri mwaka buzajya bukoreshereza abahanzi bane indirimbo nta kiguzi batanze.
Abaturiye umuhanda ukorwa mu mirenge ya Muganza na Nyabimata muri Nyaruguru baravuga ko bangirijwe imitungo myinshi kandi barahawe amafaranga make.
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu murenge wa Ngera, mu karere ka Nyaruguru barataka ikibazo cy’imibereho mibi.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bitorohera umukobwa kuba yajya kugura agakingirizo mu iduka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko hari abaturage batarasobanukirwa neza n’itegeko rishya rigenga ubutaka.
Bamwe mu batuye akarere ka Nyaruguru bavuga ko bakunda imikino ariko ko batabona aho bayireba cyangwa bayikorera kubera kutagira ibibuga.