Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 69, bakaba babonetse mu bipimo 4,730.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, umunsi uzizihizwa tariki 04 Nyakanga 2022, ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zikomeje kwiyongera mu buryo bugaragara. Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi hagamijwe ko intego y’amashanyarazi (...)
Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 washakaga guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda 6,000 nyuma y’uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara moto akabibura. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza, Umudugudu wa Buhaza.
Ubu inzozi zawe zaba impamo, kuko ushobora kwegukana amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni icumi (10.000.000 Frw) muri tombola ya Inzozi Lotto. Gerageza amahirwe utsindire izi Miliyoni icumi (10.000.000 Rwf) za Jackpot Lotto y’iki cyumweru. Biragusaba kugura itike y’amafaranga magana atanu (500Frw), ariko uko ukina (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 30, bakaba babonetse mu bipimo 3,487.
Iyi mihanda ikurikira izakoreshwa n’abitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022. Ntabwo izaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, gusa abandi bazaba bayikoresha bazasabwa gutanga inzira mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.
Mu rwego rwo koroshya ingendo z’abashyitsi bari kugera mu gihugu n’abandi bitabira inama y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) n’ibindi bikorwa bijyanye na yo, bibera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, imihanda ikurikira ntizaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga (...)
Ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022 hari imihanda yo mu Mujyi wa Kigali itazafungwa ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) igihe barimo gutambuka (...)
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rukomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wayoboraga Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 40, bakaba babonetse mu bipimo 3,158.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, Imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali izanyurmo abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu rwego rwo kubafasha kugera ahazaba habera inama n’ibindi bikorwa (...)
Urwego rw’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, ruratangaza ko mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, ubuzima muri Kigali butagomba guhagarara, ahubwo ko ibikorwa bikomeje uko bisanzwe.
Mu gihe imirimo y’inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali izaharirwa abitabiriye iyo nama.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 34, bakaba babonetse mu bipimo 6,541.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro ikurikira:
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 25, bakaba babonetse mu bipimo 4,375.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 51 ukekwaho gukubita umugore babanaga mu ijoro ryo ku itariki ya 11/06/2022, mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza agapfa ku wa 12/06/2022, amusanze aho yari yaramuhungiye kubera amakimbirane.
Ku munsi mpuzamahanga w’Umwana w’umunyafurika, abana bafite ubumuga bitabwaho n’ikigo cy’Ababikira cyitwa Inshuti Zacu giherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, abana bitabwaho n’icyo kigo bagaragaje ko ubumuga atari imbogamizi ikwiye gutuma abantu babafata nk’abadashoboye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo 3,888.
Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA uhagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde, yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 30, bakaba babonetse mu bipimo 3,286.
I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022. Bucyibaruta akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko mu bwicanyi bwabereye mu bice (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 38, bakaba babonetse mu bipimo 4,773.
Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, cyashyize ahagaragara ipaki yitwa ‘AkadomoRW social media package’ igamije gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatandatu (EICV6) bwerekanye ko ibicanwa by’ibanze Umuturarwanda akenera cyane bicyiganjemo inkwi ndetse n’amakara, n’ubwo abakoresha gaz na bo biyongereye.
I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 30, bakaba babonetse mu bipimo 2,423. Abo bantu 30 banduye barimo 19 babonetse i Kigali, batandatu baboneka i Musanze, babiri i Burera, babiri i Ngororero n’umwe i Rubavu.
Ubu inzozi zawe zaba impamo, kuko ushobora kwegukana amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9.500.000 Frw) muri tombola ya Inzozi Lotto.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.000.000Frw).