Street Net International yashimye amasoko u Rwanda rwubakiye abahoze bacururiza mu muhanda

Abagize ihuriro rihuza za sendika zikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse (abazunguzayi ndetse n’abandi bakora bene iyo mirimo), rizwi nka Street Net International (SNI), babarirwa muri 200 baturutse mu bihugu 52 byo hirya no hino ku Isi, bari mu Rwanda mu nteko rusange ya karindwi y’iryo huriro.

Abagize iryo huriro bimwe mu byo bakoze mu Rwanda, harimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basura n’isoko ryubakiwe abahoze bazengurukana ibicuruzwa mu muhanda bazwi nk’abazunguzayi, ryubatse mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Ku rwibutso rwa Gisozi, basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside.

Osana Abboud ukomoka muri Ukraine akaba ari umuhuzabikorwa w’iri huriro rikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse, yashimye intambwe u Rwanda rwateye, asanga rukwiye kubera isomo ibindi bihugu.

Osana Abboud
Osana Abboud

Yagize ati “Nishimiye gusura aha hantu. Biratwereka uko umuntu akwiye kubahwa, agahabwa agaciro, kandi tugaharanira gufashanya. Rero twishimiye gukorera inama yacu mu Rwanda kuko ni Igihugu cy’icyitegererezo kuko twabonye uko cyashoboye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo.”

Lorraine Sibanda
Lorraine Sibanda

Perezida w’ihuriro Street Net International, Lorraine Sibanda wo muri Zimbabwe, na we yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, ati “U Rwanda muri urugero rwiza. Nimukomereze aho, kandi turifuza ko ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda.”

Ubwo basuraga isoko ryitwa Agaciro Market ryo mu Murenge wa Kimironko, abahacururiza bahoze bazengurukana ibicuruzwa mu muhanda, babasangije uko iryo soko ribafitiye akamaro, bagereranyije n’uko bacuruzaga mbere.

Ayinkamiye Jacqueline, umwe muri bo umaze amezi icyenda acururiza muri iryo soko imbuto, avuga ko isoko ryabazaniye umutekano wabo n’uw’ibicuruzwa byabo. Ati “Ubu ncuruza ntafite ubwoba nka mbere nkiri mu muhanda kuko Polisi yaragufataga ikagufunga, ibicuruzwa bakabimena.”

Ayinkamiye avuga ko aka kazi agakuramo ibimutunga n’abana be, akishyura inzu n’amafaranga y’ishuri, kandi ubu akaba ashobora no gusaba inguzanyo, kuko ubu afite aho akorera hazwi, bitandukanye na mbere agicururiza mu muhanda.

Jeannette Nyiramasengesho uyobora Sendika y’abakora imirimo itanditse mu Rwanda, asanga kuba Inteko rusange ya karindwi y’iryo huriro ibereye mu Rwanda ari ikintu gikomeye.

Jeannette Nyiramasengesho
Jeannette Nyiramasengesho

Ati “Ni ubwa mbere twebwe nk’u Rwanda twakiriye iyi nama. Abagize ihuriro bishimiye ibikorwa u Rwanda rukora biteza imbere abakora imirimo itanditse, cyane cyane uburyo Leta yafashe abari abazunguzayi ikabubakira amasoko hirya no hino mu Gihugu, uyu munsi abayacururizamo bakaba bavuga uko banezerewe.”

Nubwo hari intambwe yatewe mu gufasha abahoze bacururiza mu muhanda, haracyari abakigaragara bacururiza mu muhanda, rimwe na rimwe bakagirana ibibazo n’inzego z’umutekano. Hari abavuga ko badafite igishoro kinini cyo kujyana mu isoko, abandi bakavuga ko ibyo basabwa byo kwishyura bigoye ko babibona mu gihe bacururiza mu isoko, ariko hakaba n’abandi batarabasha kubona ibibanza ngo bubakirwe n’ayo masoko.

Jeannette Nyiramasengesho uyobora Sendika y’abakora imirimo itanditse mu Rwanda, ati “Ni urugendo rukomeza, kandi icyizere kirahari. Uko ubushobozi bugenda buboneka Leta y’u Rwanda igenda yongera imbaraga mu kubafasha kuva mu muhanda no kubaka ubushobozi bwabo. Nakangurira abagicururiza mu muhanda kurushaho kwegera amasoko kuko iyo ufite ahantu ho gukorera hazwi kandi hemewe, nawe wumva ufite umutekano, kandi n’umukiriya uje kukugurira aba azagaruka akahagusanga.”

Inteko rusange ya Street Net International (SNI) irabera i Kigali mu Rwanda guhera tariki 03 Gicurasi 2023 kugeza tariki 06 Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka