Poromosiyo ya Pasika: TERIMBERE NA STARTIMES

Buri mwaka StarTimes yifatanya n’Abanyarwanda muri rusange kwizihiza umunsi wa Pasika. Ni muri urwo rwego uyu mwaka 2023 guhera tariki 20 Werurwe, hatangira Poromosiyo yiswe ‘TERIMBERE NA STARTIMES’.

Muri iyi poromosiyo ya Pasika yiswe ‘TERIMBERE NA STARTIMES’, bagabanyije ibiciro bya TV na dekoderi ku giciro kitarabaho mu Rwanda ku buryo ari muri StarTimes usanga dekoderi ya make kw‘isoko ryose.

Ubu dekoderi ya StarTimes yonyine igisahani (cyangwa DTH) iragura 2000 Rwf, gusa.

Mu gihe Dekoderi y’udushami (cyangwa DTT) ya StarTimes yonyine ni 5000 Rwf .

Dekoderi ya StarTimes kugeza ubu ni yo yonyine ushobora gukurikiraniraho shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyangwa izindi siporo zitandukanye zo mu Rwanda binyuze kuri shene ya Magic Sports TV.

StarTimes ifite shene zitandukanye za Siporo wakurikiraho imikino mpuzamahanga y’i Burayi ndetse no ku mugabane wa Aziya by’umwihariko shampiyona ya Saudi Arabia ikinamo kizigenza Christiano Ronaldo.

Ntitwakwibagirwa na Filime zitandukanye by’umwihariko iz’amaseri atandukanye mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza.

Kuri ubu Seri nshya igezweho itangiye vuba yitwa ‘3 SISTERS’ iri guca kuri Novela E inyuraho saa 19:00. n’indi yitwa ‘MARRY ME MARRY YOU’ izatangira tariki 18/03 kuri ST Novela E Plus Saa 20:40, izi ziri mu Cyongereza, naho ku bakunda Igifaransa kuri Novela F hariho serie nshya yitwa ‘PASSION ET POUVOIR’ icaho saa 20:00, naho kuri Novela F Plus hanyuraho ‘UN AMOUR PERDUS’ icaho saa 21:30. Izi series zose ushobora kuzireba kandi ukoresheje App ya StarTimes ON.

Si ibyo gusa kandi kuko muri iyi Poromosiyo ya ‘TERIMBERE NA STARTIMES’ uragura Flat TV, ukongezwa Dekoderi y’ubuntu !!

Babyeyi erega ibiruhuko byaje,
igihe cyo gutunga TV na Dekoderi za StarTimes, abana bakagubwa neza birebera Cartoon, n’ibindi biganiro bitandukanye byabagenewe ni iki !!

Nyarukira ahari amashami atandukanye ya StarTimes udacikwa n’iyi poromosiyo ya ‘TERIMBERE NA STARTIMES’ kuko irarangira tariki 15/04/2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Cyane rwose izi promosiyo zirztunyura pe, cyane ko zituma abana bacu batishora mu ngeso mbi kuko bafite ikibahuza

J Bosco yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Ntimwatubwiye ibiciro bya flat tv.

Cyprien biziyaremye yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka