I Kigali hagiye kubera Inama yiga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku buzima

Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima ku rwego rwa Afurika (Africa Health Agenda International Conference - AHAIC) iteganyijwe kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 8 Werurwe 2023 ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere.

Iyo nama izitabirwa n’Abanyapolitiki, abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye, abayobozi bo mu miryango ya sosiyete sivile, abayobozi mu nzego z’ubuzima n’abashinzwe imihindagurikire y’ikirere, kugira ngo basuzumire hamwe ibibazo bijyanye n’ubuzima muri iki gihe isi ihanganye n’urusobe rw’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, igabanuka ry’ibiribwa, intambara n’ihungabana ry’ubukungu.

Iyo nama izitabirwa n’Abashinzwe ubuzima n’iterambere baturutse mu mpande zose z’isi ku nsanganyamatsiko igira iti: "Duharanire kugira inzego z’ubuzima zihamye muri Afurika kugira ngo tuzahangane n’ibibazo byo mu gihe kiri imbere ".

Iyi nama yateguwe n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuzima muri Afurika (Amref Health Africa), Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, n’Ikigo cya Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC).

Iyo nama izitabirwa n’Abayobozi bo hejuru bavuga rikumvikana, abanyapolitiki, abahanga mu guhanga udushya, abashakashatsi, abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye n’abahagarariye sosiyete sivile kugira ngo barebere hamwe uko basuzumira hamwe ibibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere bigahuzwa n’ibibazo bibangamiye ubuzima.

Umuyobozi mukuru wa Amref Health Africa, Dr Githinji Gitahi yagize ati: “Ni ku nshuro ya mbere inama ku rwego rw’isi izabera muri Afurika ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere nk’ikibazo kibangamiye ubuzima. Twese tuzi ko utatandukanya imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bibazo bibangamiye ubuzima bwa muntu, nyamara mu myaka irenga icumi si ko byari bimeze.”

Arongera ati: “Muri iyi Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima muri Afurika muri uyu mwaka wa 2023 tuziga ku nsanganyamatsiko zihuriweho n’imihindagurikire y’ikirere n’ubuzima cyane cyane twibanda ku bwiyongere bw’ubushyuhe ku isi , turebera hamwe uko twakwitegura guhangana n’ibyorezo, kwihaza mu biribwa no kwita ku mirire myiza, guhanga udushya, ubushakashatsi, iterambere, n’iyubahirizwa ry’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse ikazanasuzuma ibibazo by’intambara n’amakimbirane bitandukanye.”

Iyi nama yo muri uyu mwaka wa 2023, ije mu gihe Abakuru b’Ibihugu bya Afurika badahwema guhamagarira umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora vuba na bwangu mu guhangana n’ingaruka zituruka ku ihindagurika ry’ikirere zigenda zirushaho gukaza umurego ku mugabane wa Afurika. Ibiganiro bizatangirwa muri iyo nama bizibanda ku gushakira hamwe ibisubizo birambye kandi bitagira uwo biheza ku bibazo biterwa n’ihindagurika ry’ikirere n’ibibangamiye ubuzima muri Afurika.

Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yabisobanuye muri aya magambo: "Ibihugu bya Afurika, bibangamiwe cyane cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ubu duhanganye n’ingaruka z’ibibazo byinshi bibangamiye ubuzima ku isi biterwa n’ibiza bituruka mu mihindagurikire idasanzwe y’ikirere, igabanuka ry’ibiribwa, kutabona amazi meza ahagije n’ibyorezo bya hato na hato. Nyamara usanga ibyo bibazo bitaganirwaho ku buryo bwimbitse mu nama zijyanye n’ihindagurika ry’ikirere nubwo ubumenyi bw’abahanga bwagaragaje ko ihindagurika ry’ikirere ribangamiye imibereho yacu."

Nubwo isi yegereje isozwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye muri 2030, Abayobozi ba Afurika bazitabira iyo nama bazasaba umuryango mpuzamahanga kongera kuvugurura ingamba zo kurandura ubukene no kurushaho kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abatuye isi no kuyirinda ibyayihungabanya byose.

Isi ituwe n’urubyiruko rugera kuri Miliyari imwe na miliyoni Magana abiri bisanga bagomba guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Nubwo icyorezo cya COVID-19 kigenda kirangira buhoro buhoro ku isi, abazitabira iyi nama bazasaba ko hakongerwa ubushobozi mu guhangana n’ibyorezo n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ku isi.

Dr Ahmed Ogwell Ouma, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa CDC Africa abisobanura muri aya magambo: “Niba dufite icyizere ko isi ifite ubushobozi bwo gukumira icyorezo icyo ari cyo cyose gishobora kuzayigwirira, tugomba kumenya ko tutahangana na cyo tudashyizeho uburyo bwo kucyitegura. Iyi nama rero ni ngombwa kugira ngo dushake ibisubizo ku bibazo dufite uyu munsi n’ibyo tuzahura na byo mu minsi iri imbere mu gihe bigishoboka. CDC Afurika izakorana n’ibihugu binyamuryango byayo n’abafatanyabikorwa, aha twavuga nka Armef, kugira ngo ishyire mu bikorwa gahunda nshya igamije guteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage hagamijwe guhangana no gukumira indwara muri Afurika.”

Iyi nama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima muri Afurika (AHAIC) iteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2023, igamije kugaragaza aho Afurika ihagaze ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’ubuzima, ikazakurikirwa n’ibiganiro bikomeye bizaganirwaho mu Nteko rusange y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima n’inama ya 78 y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 78), ndetse n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP 28) ziteganyijwe muri uyu mwaka ariko nyuma y’iyi nama izabera mu Rwanda.

Iyi nama izatangizwa n’isiganwa ku maguru riteganyijwe ku itariki ya 5 Werurwe ikazahuzwa n’umunsi wagenewe ibikorwa bya siporo bita “Car free Day” bikorwa ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi mu rwego rwo kurinda Kigali ibyuka bihumanya ikirere no kwirinda indwara zitandura. Nyuma hazakurikiraho ibiganiro mu nama bizamara iminsi itatu, inama zihuza abayobozi bo mu rwego rwo hejuru, inama zigamije kumenyana no gukorana, zose zikazaba kuva ku itariki ya 6 kugera ku ya 8 Werurwe 2023.

AHAIC ni inama mpuzamahanga yiga ku buzima muri Afurika ikaba ari igikorwa gikomeye gitegurwa n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuzima muri Afurika (Amref Health Africa), ni yo nama ku buzima n’iterambere yitabirwa n’abantu benshi kurusha izindi imuri Afurika, ikaba iterana buri myaka ibiri.

Iyo nama AHAIC 2023 iteranye ku nshuro ya gatanu izitabirwa n’Abantu baturutse muri Afurika, Abayobozi ku rwego rw’isi, abanyemari, abahanze udushya, abahanga mu ikoranabuhanga, abahanga mu bumenyi, n’inzobere zitandukanye, bakazaganira kuri politiki z’ubuzima muri Afurika hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’ubuizma bibangamiye uyu mugabana muri iki gihe. Aha twavuga nk’amakimbirane n’intambara, imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ibiribwa ku isi, no guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Iyo nama ya AHAIC 2023, ishyira ku isonga ikiremwamuntu mu biganiro byayo kandi ikibanda ku mwihariko w’ibihugu byo mu majyepfo y’umubumbe w’isi. Turashishikariza abaturage ba nyakamwe, ibihugu bya Afurika n’ibindi bihugu bifite ubukungu bukiri hasi n’ibifite ubuciriritse kugira uruhare rukomeye mu guha umurongo ikibazo cy’ubuzima n’iterambere rya Afurika. Inama ya AHAIC itegurwa, igakorwa n’Abanyafurika kandi igakorerwa muri Afurika igamije kwiga ku bibazo by’inzitane mu buryo bufatika kandi iteguye ku buryo yishimirwa na buri wese, ikagaragaramo udushya ndetse ntirambirane nk’izindi nama zikunze kuvuga ku buzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka