Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro ikurikira:
Mu mwaka w’ingengo y’imali wa 2021/2022, ingo zirenga 2638 zo muri aka Karere zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izisaga 2750 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibi byatumye umubare w’ingo zifite amashanyarazi muri aka Karere wiyongera ugera kuri 62%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 27 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo 2,631.
Abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho yatangiye kubahirizwa ku wa 11 Nyakanga 2022. Aya mabwiriza ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’ibyikoranabunga byakoreshejwe harimo n’uko umuntu (...)
Abaturage b’Umudugudu w’Umushumba Mwiza mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, barishimira aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma z’imyaka irindwi (2017 – 2024), bakavuga ko n’ibindi bitaragerwaho na byo biri mu nzira.
Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye tariki 24 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo. Bahuriye mu nama hamwe n’abandi bashinzwe imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma (...)
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku bufatanye n’ umushinga witwa ‘SpecialSkills Consultancy’ bateguye umushinga ugiye kwita mu buryo bw’umwihariko ku myigishirize y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, yashimiye umuryango wa Ange Kagame n’Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana wa kabiri (ubuheta). Perezida Kagame, yashimiye aba bombi mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, buherekejwe n’ifoto y’imfura ya Ange na Bertrand.
Abakobwa bize babifashijwemo na FAWE Rwanda baravuga ko ubwo bufasha hari ahantu habi bwabavanye bukabageza ku ntera ishimishije, ndetse bakaba bafite intego yo kugera kure hashoboka. Ibyo kandi ngo ntibizabagirira akamaro bonyine, ahubwo barizeza ko na bo biteguye gufasha abandi mu rugendo rwabo rw’iterambere.
Nyuma y’uko umukino wa Inzozi Jackpot Lotto wavuguruwe, ubu biroroshye gukina ukaba watsindira Miliyoni icumi (10,000,000Frw). Abantu 4,541 begukanye ibihembo mu cyumweru gishize.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,390.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ababibika mu ngo batuyemo, mu rwego rwo kwirinda impanuka bitera zirimo no kubura ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 24 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,596.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, tariki ya 12 Nyakanga 2022 yafashe umwe mu bantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano witwa Hagenimana Jean Marie Vianney w’imyaka 19, afatanwa ibihumbi 42 by’amafaranga y’amiganano ubwo yari agiye kuyabitsa kuri konti ye ya Mobile Money.
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi.
Urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 11 Nyakanga 2022 rwakomeje, kuri uwo munsi mu rukiko bumva abunganira Bucyibaruta. Umwe mu bamwunganira ni Me Joachim Lévy wavuze ko abunganira Bucyibaruta bemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe (...)
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yakiriye mu biro bye biherereye ku Kacyiru mugenzi we wa Somaliya IGP Maj. Gen. Abdi Hassan Mohamed, baganira ku cyateza imbere umubano mu buryo butandukanye bwo gucunga umutekano.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu bari basanzwe ku ipeti rya ‘Brigadier General’ bahabwa ipeti rya ‘Major General’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Madamu Patricie Uwase, yatashye ku mugaragaro sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya Nyabihu (110/30kV) ndetse n’umuyoboro w’amashanyarazi (110kV) uyihuza n’urugomero rwa Mukungwa ya mbere ruherereye mu Karere ka Musanze. Intego y’uyu mushinga ikaba ari ukuvugurura no (...)
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Senegal bizihije ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabaye ku itariki ya 06 Nyakanga 2022, bibera ahari Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal.
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ku wa Kane tariki 07 Nyakanga 2022 rwumvise abunganira abaregera indishyi batanga imyanzuro yabo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta. Icyo bahurizaho ni uko bose bagaragaje ko ibisobanuro bya Bucyibaruta bitahabwa agaciro kuko avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta (...)
Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa, ashinjwa kuba ntacyo yakoze gifatika kugira ngo akoreshe ububasha yari afite nk’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru ngo abuze abicaga Abatutsi kubikora.
Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro buratangaza ko muri ibi bihe u Rwanda rwizihiza imyaka 28 ishize rwibohoye, bwateguye igitaramo cyo gushimira Ingabo zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, bamwe ndetse bakahatakariza n’ingingo z’umubiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako, batashye inyubako yazamuwe ahahoze Sonatubes mu Murenge wa Kicukiro. Yitwa Silverback Mall ikazakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’ibiro.
Tariki ya 03 Nyakanga 2022, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Senegal bitabiriye urugendo rwo gusoza gahunda bakoze mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwiswe ‘Intambwe Miliyoni hibukwa Abatutsi basaga Miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rugendo (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 70, bakaba babonetse mu bipimo 3,706.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 63, bakaba babonetse mu bipimo 3,840.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko Akarere kamaze amezi icyenda kari muri gahunda yo gukangurira abaturage kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu bukangurambaga bise ‘Akaramata’.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA rukora sima, buratangaza ko mu gice cya mbere cy’umwaka w’imari, ni ukuvuga mu mezi atandatu yarangiye tariki 31 Werurwe 2022, urwo ruganda rwacuruje Miliyari 44 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba harimo inyongera ya 45% bagereranyije n’ayo bacuruje mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ASOFERWA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, tariki 30 Kamena 2022 bahuriye mu bikorwa byo kurwanya indwara ya Malaria byabereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka (...)