Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ishimwe Dieudonné usanzwe uyobora ikigo cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, yafunzwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19. Babiri babonetse i Musanze, undi umwe aboneka i Kigali. Babonetse mu bipimo 3,714 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19 bose bakaba babonetse i Kigali. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 3,018.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19 barimo batatu babonetse i Nyagatare, babiri babonetse i Kigali n’abandi babiri babonetse i Nyabihu. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 4,808.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane banduye Covid-19 barimo batatu babonetse i Kigali n’undi umwe i Ngoma. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 6,883.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ikomeje kugenda ikora ubukangurambaga ku batuye ahataragera imiyoboro y’amashanyarazi igamije kubashishikariza kwitabira gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, cyane ko hari umushinga wa Leta ubunganira ku giciro cy’ibikoresho bitanga aya mashanyarazi, bityo na bo (...)
Ambasade ya Turukiya mu Rwanda yashyikirije Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda impano y’ibiribwa (Iftar) bigenewe imiryango 500 y’Abayislamu bari mu gisibo, iyo mpano ikaba yatanzwe binyuze mu Kigo cya Turukiya gishinzwe Iterambere (Turkish Cooperation and Coordination Agency, TIKA).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bombi bakaba babonetse i Rubavu. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 5,746.
Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi rizwi nka AVEGA (Association des Veuves du Genocide Agahozo) bavuze ko bashima abantu babasura cyane cyane muri ibi bihe kuko bumva bongeye kugira imbaraga. Ibi babivuze tariki 20 Mata 2022 ubwo abahagarariye uruganda rwa SteelRwa rukora (...)
Raporo ya buri munsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19, babiri bakaba babonetse i Muhanga, undi umwe aboneka i Kigali mu bipimo 6,480 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyasinyanye amaserano y’ubufatanye n’Ikigo gishinzwe Amazi muri Singapore (Singapore’s National Water Agency,PUB), agamije kwagura imikoranire no gusangira ubumenyi ku micungire y’amazi no kuyakwirakwiza.
Imiryango yabuze abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA rukora sima, ruherereye i Rusizi, mu mpera z’icyumweru gishize bibukiye ku mugezi wa Rubyiro abo bantu bishwe bakajugunywamo.
Raporo ya buri munsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse i Kigali mu bipimo 5,496 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 RWF). Ibaze uramutse utsindiye 5,000,000 kuri Pasika!
Ikigo gifite uburyo bwo gutega ku mikino (betting) buzwi nka Gorilla Games, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, cyerekanye abanyamahirwe batatu batomboye amatike abemerera kujya i London mu Bwongereza kureba umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere uzahuza amakipe ya Arsenal na Manchester United.
Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ihame ry’ingenzi ryo kubahiriza agaciro ka muntu riteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu ritubahirijwe, ubwo Abatutsi bahigwaga bakanicwa mu 1994.
Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako Golden Plaza iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahuriye hamwe tariki 12 Mata 2022, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo bibukaga ku rwego rw’Umurenge tariki 10 Mata 2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yavuze ko tariki 10 Mata 1994 ari itariki ifite igisobanuro gikomeye kuko aribwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi n’ahandi mu bice bitandukanye by’uwo murenge bishwe n’abicanyi bari (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 babiri, bakaba babonetse mu bipimo 3,823.
Polisi y’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022, yafashe uwitwa Manirafasha Jean Bosco w’imyaka 40, ukurikiranweho kujya gukora ikizamini cy’uruhushya rw’ agateganyo mu izina ry’undi. Yafatiwe ku Muhima ahari hagiye gukorerwa ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga (online).
Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo tariki ya 08 Mata 2022 yafashe abajura batatu batoboye inzu y’umuturage biba ibikoresho bitandukanye birimo Decoderi ya Canal +, iminzani 2, Indangururamajwi, n’amafaranga y’u Rwanda 12,760 banakomeretsa uwitwa Twagirumukiza Theogene wari uvuye mu kazi nyuma yo kumwambura ibyo yari afite.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 umunani, bakaba babonetse mu bipimo 3,485.
Perezida Paul Kagame, ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro ikurikira:
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje aya makuru. Ni inama yitezweho kwiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Tariki ya 07 Mata 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cap-Vert na Guinea Bissau ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 8 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bane, bakaba babonetse mu bipimo 4,922.
Kwanga Abatutsi mu Rwanda byafashe intera mu myaka ya za 1960, urwango rurushaho kwiyongera muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Amagambo bamwe mu banyapolitiki bo muri icyo gihe bavugiraga mu ruhame ndetse n’ibikorwa byajyanaga na yo, biri mu byatije umurindi urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abantu 117 biganjemo abakiri mu myaka y’urubyiruko baravuga ko ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bahawe n’ikigo Nziza Training Academy buzabafasha mu gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere imyubakire igezweho ikomeje kugaragara mu Rwanda no mu mahanga.
Perezida Paul Kagame, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro), impapuro zemerera ba Ambasaderi ba Tanzania na Libya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.