Nyarugenge: Umugore ukekwaho kwica umwana we yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi
Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki 09 Gashyantare 2023 rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo umugore witwa Mukarusine Caritas wabyaye umwana akamwica akamutsindagira mu musarane. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi.

Uregwa atuye mu Mudugudu wa Karukoro, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo. Amakuru yamenyekanye ku wa 17 Mutarama 2023 atanzwe n’abaturanyi ubwo babonaga uyu mugore nta nda agifite kandi yarendaga kubyara, bamubajije aza kwemera ko yamwishe anerekana aho yamujugunye mu musarane, anemeza ko amazemo ibyumweru bibiri. Mu ibazwa rye, yemera icyaha akanagisabira imbabazi.
Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko icyo cyaha cyo kwica umwana yibyariye nikiramuka kimuhamye azahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi hashingiwe ku ngingo ya 108 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uru rubanza ruzasomwa ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023.
Ohereza igitekerezo
|
Kwica umuntu imyaka 7!! utanze ruswa imyaka 7!!mbega amategeko