Ukwezi gushya n’ibintu bishya kuri StarTimes !!

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, by’umwihariko abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri rusange, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho mu Rwanda, StarTimes, yongereye shene nshya yitwa Trace Africa ku zo yari isanganywe kuri Dekoderi zayo yaba ikoresha antene y’igisahani cyangwa ikoresha iy’udushami.

By’umwihariko StarTimes ivuga ko iyi shene nshya Trace Africa ije kuryohereza icyiciro cy’abakunzi b’umuziki biganjemo abagore, urubyiruko, abana n’abandi bawukunda muri rusange, kuko bazajya bareberaho imiziki myiza yo muri Afurika no hanze yayo myiza kandi igezweho.

Iyi shene ya Trace Africa ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg, guhera tariki ya 1/05/2023 iragaragara kuri CH 431 & CH 334 (Dish). Shene ya Trace Africa ije isanga izindi z’umuziki nka Trace Mziki, M6 Music TV, DBM TV, .

Byinshi kandi byiza muhishiwe muri uku kwezi kwa 5 kuri StarTimes

Muri Siporo

Muzakurikirana imikino itandukanye, harimo shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere mu Rwanda kugeza ubwo twandikaga inkuru iyobowe na Kiyovu SC irusha iya kabiri iyikurikiye Rayon Sports amanota 2, na APR FC iri ku mwanya wa 3 ikayirusha amanota 3. Iyi mikino muyikurikirana kuri MAGIC SPORTS TV CH 265 & CH 251 (Dish).

Hanze y’u Rwanda kuri aya matariki akurikira muzareba :

Tariki 1-19/05/2023: U-17 AFCON(Senegal, Congo, Uganda, Nigeria, South Africa, Zambia and Cameroon).

CAF Champions League Semifinals imikino ibanza kuri Shene za Sports za StarTimes

 Fri, 12th May 23 WYDAD CA vs MAMELODIE S - 18:00 Kuri ST World football
 Fri, 12th May 23 ES. Tunis vs AL AHLY SC - 21:00 Kuri ST Sports Premium

CAF Confederation Cup Semifinals imikino ibanza kuri Shene za Sports za StarTimes

 Wed, 10th May 23 YOUNG AFRICA vs GALLANTS - 18:00 kuri ST World football
 Wed, 10th May 23 ASEC MIMOSA vs USM ALGER - 18:00 kuri ST Sports Premium

Tariki 12/05/2023:Bundesliga Match Day 32(FC Bayern München vs FC Schalke 04)

Tariki 13-14/05/2023: Série A Brasil Match Day 6

Abyeyi bafite abana bato:

Shene yitwa Warner TV kuwa gatanu tariki 5/05/2023 22:00 izerekana filime y’abana zikunzwe cyane yitwa Star Girl na shene yitwa TOONAMI inyuzaho serie ya cartoon yitwa Dragon Ball na TO_BATTLE OF THE SUPER SONS.

Filime

Muzareba series zitandukanye zirimo iyitwa: TWO WIVES izajya icaho 20:40, hari n’indi yitwa 3 SISTERS kuri Novela E izajya inyuraho saa 19:00. Indi yitwa ICE ADONIS inyura kuri Novela E Plus Saa 21:30.

Ku bakunda bakanakoresha Igifaransa kuri Novela F hariho serie yitwa PASSION ET POUVOIR icaho 20:00, naho kuri Novela F Plus hanyuraho Un Amour Perdus icaho saa 21:30. Izi series zose ushobora kuzireba kandi ukoresheje App ya StarTimes ON.

Gura abonoma yawe aka kanya Classic cyangwa Smart (Dish) ukwezi utazacikwa n’ibi byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Startimes iracyari mu mwijima, abandi I Burayi baratugezayo neza cyane na ho bo ngo u Rwanda!!! Nta shampiona za nyazo ziba kuri startimes.

Jean yanditse ku itariki ya: 4-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka