Bahuguwe ku buryo bwo kumenyekanisha amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere

Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta, mu rwego rwo guhanahana ubumenyi no guhuza imbaraga mu kumenyekanisha amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere (SRHR Communication strategy).

Ayo mahugurwa yateguwe na IMRO-Rwanda ifatanyije n’imiryango yishyize hamwe (consortium members) irimo Strive Foundation Rwanda, GLIHD (Great Lakes Initiative for Human Rights & Development), Medical Doctors for Choice, Rwanda NGO’s Forum on AIDS and Health Promotion, na HDI (Health Development Initiative) ku nkunga y’ikigega AmplifyChange.

Mwananawe Aimable, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Ihorere Munyarwanda Organisation (IMRO-Rwanda), yasobanuye akamaro k’aya mahugurwa yahurije hamwe abaturutse mu miryango itandukanye itari iya Leta, ati “Twabikoze mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo dutange umusanzu wacu mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ariko dushaka no gusangira ubunararibonye, kugira ngo turebe uko indi miryango isanzwe imenyekanisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, turebe niba barahuguwe, kuko hari igihe uba ufite amakuru cyangwa se ubumenyi ariko ntumenye uko ubigeza ku bantu.”

Yongeyeho ati “Ni muri urwo rwego twatumije inzobere (experts) kugira ngo babahugure uko bateza imbere ihanahanamakuru (communication) mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu miryango bakoramo, no kuba bashyiraho ingamba zijyanye n’uko ubwo bumenyi n’amakuru atangwa.”

Mwananawe Aimable uyobora Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO-Rwanda)
Mwananawe Aimable uyobora Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO-Rwanda)

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa witwa Mathieu Bavukiriki, wo mu muryango ADI Terimbere (Association pour le Développement Intégré) ukorera muri Ngororero na Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, agaruka ku kamaro k’aya mahugurwa, yagize ati “Yari akenewe kuko nkatwe mu byo twibandaho by’amajyambere akomatanyije, harimo ubuzima no kurwanya SIDA. Rero tuba dukeneye kumenya uko abandi bakora mu guhererekanya amakuru ku buzima bw’imyororokere. Bizadufasha cyane cyane mu buvugizi aho dukorana n’abakobwa babyariye iwabo, ku bibazo bagenda bahura na byo, no kubafasha kugira ngo inda ziterwa abangavu zigabanuke.”

Bavukiriki asanga kimwe mu bibazo bikibangamiye ihanahanamakuru n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, ari uko hari abakibifata nk’imiziro, ugasanga abantu batabiganiraho cyane, kandi ari ikibazo gikomeye.

Ati “Ni byiza kubiganiraho, tukareba ahakiri ibibazo tugakora ibishoboka bikagabanuka, buri bantu, ari urubyiruko, ari ababyeyi, bakamenya ibyo bagomba gukora kugira ngo ibyerekeranye n’imyororokere abantu bose babigireho ubumenyi, kuko ingaruka zibamo akenshi zigera ku bantu benshi, ugasanga iyo buri wese abigiramo uruhare mbere hashoboraga kubaho guhindura imyitwarire, bityo izo ngaruka ntizibeho.”

Sengoga Christopher ukora muri HDI avuga ko bazakomeza no kurebera hamwe uko bahuza imbaraga mu gukora ubuvugizi cyane cyane ku bibazo byugarije abagore n'abakobwa ku buzima bw'imyororokere mu Rwanda
Sengoga Christopher ukora muri HDI avuga ko bazakomeza no kurebera hamwe uko bahuza imbaraga mu gukora ubuvugizi cyane cyane ku bibazo byugarije abagore n’abakobwa ku buzima bw’imyororokere mu Rwanda

Sengoga Christopher ukora mu muryango HDI akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa bijyanye n’uburenganzira ndetse n’ubuzima, avuga ko hamwe n’imiryango bafatanyije barimo bashyira mu bikorwa umushinga uzamara imyaka ibiri n’igice, bakizera ko muri icyo gihe bazaba bubakiye ubushobozi imiryango mito itari iya Leta, ikora ku burenganzira cyane cyane ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Haracyari ibibazo sosiyete sivile yafatanyamo na Leta mu kwigisha no gukora ubukangurambaga. Urugero nk’ikibazo cy’abangavu baterwa inda mu turere hirya no hino kiracyahari. Twumva ko turamutse dushyize hamwe imbaraga hari icyo twakora mu kugabanya izo nda no kwigisha abo bangavu ko baramutse bahuye n’ikibazo, hari inzego zitandukanye zabafasha kugira ngo icyo kibazo kibe cyakemuka.”

Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) ugaragaza ko n’ubwo u Rwanda rwateye imbere mu burenganzira ku buzima bw’imyororokere, hakiri ahakeneye kongerwamo imbaraga. Urugero rutangwa ni imibare igaragaza ko abagore n’abakobwa babarirwa muri 47% mu Rwanda batwita inda zitateganyijwe, 22% muri bo bagashakisha uko bazikuramo.

Buri mwaka abagore n’abakobwa babarirwa mu bihumbi 17 bahabwa ubuvuzi bwihutirwa buturutse ku kugerageza gukuramo inda mu buryo butizewe (unsafe abortion), mu gihe abandi 30% bagorwa no gukuramo inda ariko ntibajye kwa muganga nyuma yo kugubwa nabi n’icyo gikorwa.

Nubwo hari ibiteganywa n’amategeko mu Rwanda byemerera umukobwa cyangwa umugore gukuramo inda, hari benshi bakenera kuzikuramo mu buryo bwizewe ariko ntiboroherwe no kubona iyo serivisi, cyangwa bagatinya ko bimenyekana kuko hari abakibifata nk’amahano.

Kajyambere Sisulu Albertine, umwe mu batanze ikiganiro
Kajyambere Sisulu Albertine, umwe mu batanze ikiganiro

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina na ryo ngo riracyagaragara cyane cyane mu bice by’icyaro, izi zose zikaba ari impamvu hakenewe kurushaho kunozwa uburyo bwo kugaragaza izo mbogamizi, no kureba icyakorwa kugira ngo habeho impinduka mu myumvire.

Imiryango itari iya Leta isanga ubufatanye hagati yayo ndetse no guhuza imbaraga n’inzego za Leta, byakwihutisha ingamba zigamije kwimakaza uburenganzira bwa muntu mu byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.

Abitabiriye ibi biganiro bunguranye ibitekerezo ku kunoza uburyo bwo kumenyekanisha amakuru yerekeranye n'ubuzima bw'imyororokere
Abitabiriye ibi biganiro bunguranye ibitekerezo ku kunoza uburyo bwo kumenyekanisha amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka