Batanu batawe muri yombi mu iperereza rikorwa ku myubakire y’Umudugudu wo Kwa DUBAI

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu batanu bafashwe, barimo abayobozi bane bafite aho bahuriye n’Akarere ka Gasabo. Barakekwaho gutanga uburenganzira bwo kubaka inzu zivugwaho kubakwa nabi mu Mudugudu w’Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa DUBAI’.

Mu batawe muri yombi harimo Stephen Rwamurangwa wahoze ayobora Akarere ka Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ashinzwe iby’imikoreshereze y’ubutaka (Director of One Stop Center), na Jean Baptiste Bizimana ushinzwe imyubakire (District Engineer) mu Karere ka Gasabo. Undi wafashwe ni umushoramari witwa Nsabimana Jean uzwi ku izina rya DUBAI.

Bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa nko gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite. Bose baravugwaho kugira aho bahurira n’inzu zubatswe zitujuje ubuziranenge mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.

Ni inzu zimaze iminsi zivugwaho kuba abazubatse barazisondetse, ku buryo zimwe ziherutse gusenyuka ubwo hari haguye imvura nyinshi, nk’uko byagaragaye mu mashusho yafashwe y’izasenyutse, agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Izo nzu zivugwaho kuba ibikoresho byifashishijwe mu kuzubaka biciriritse, hamwe bakavuga ko usanga harimo igitaka cyinshi kitavanzwe na sima ihagije, hakaba ngo n’izitarabanje gucukurirwa umusingi ufatika.

Ingingo ya 15 mu Itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mubyukuri kuba aba bavandimwe bafashwe nibyiza kuri bamwe abandi nibibi , Ubugenzaba burebane ubushishozi kuko Harimo abarengana kuko bose si abanyabyaha kandi bizace mumucyo kbs.

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Muraho nishimiye gutanga igitekerezo kuriyingingo ubundi iyo inyubako igiye guterekwa ahantu habanza kurebwa ubutaka niba atarigishanga,inzira yamazi yisuri ninte((ra izaba hagati uonzu nindi (mutuanité ) nibikoresho bizakora iyo nyubako

Rwakirenga eugene yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Muraho neza! Tubashimiye inkuru mutugezaho ziba zuzuyemo ukuri ndetse zanditse neza kinyamwuga.
Iki kibazo cy’izi nzu turashima Leta kuba yatangiye kugikemura hirindwa ibyago byaturukamo igihe zasenyuka kandi abantu bazi rikomeye. Ese umuntu ashaka gukorera igitangazamakuru cyanyu nk’umukorerabushake cyangwa ambasaderi wanyu byashoboka? Njya nifuza kuba ubumenyi buke mfite ku itangazamakuru nabwagura gusa uburyo nabikoramo nicyo kibazo!

NIYIGENA EVODE yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka