Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ibinyujije kuri Twitter, yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagabo. Umunsi wahariwe kuzirikana ababyeyi b’abagabo wizihijwe hirya no hino ku isi kuri uyu wa 21 Kamena 2020.
Nkundibiza David utuye mu mudugudu wa Ruhunga mu kagari ka Guriro mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu avuga ko nta pfunwe aterwa no guheka umwana we n’ubwo hari abamwita inganzwa.
I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ni kamwe mu duce twakunze guturamo urubyiruko rugendana n’ibigezweho, abo bita ibyamamare, abasirimu cyangwa abasitari.
Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa bujyanye n’uyu munsi wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guhera tariki ya 03 Kamena 2020 nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye, umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama wavugaga ko Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu.
Ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Kanze Dena, yasobanuye ko abo bantu bane bagaragayeho iyo virusi ubwo habaga igikorwa rusange cyo gupima abantu benshi cyabaye ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 11 Kamena 2020.
Mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’Abavandimwe b’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi mu kunamira uwari Umukuru w’icyo Gihugu Nyakubahwa Petero Nkurunziza,
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 yitabiriye inama yakozwe mu buryo ikoranabuhanga, ihuza Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abayobozi b’imiryango y’ubukungu mu bice bitandukanye bya Afurika ndetse n’Intumwa zihariye za Afurika. Iyo nama yari igamije (…)
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na babiri ba COVID-19.
Guverinoma y’u Burundi iratangaza ko Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki 08 Kamena 2020 azize urupfu rutunguranye.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na babiri ba COVID-19 bityo abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 451.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko kuri iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya umunani ba COVID-19 bityo abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 439.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 431.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya icumi ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 420.
Parezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ibiganiro kuri telefone na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi. Ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, baganira no ku bufasha u Buhinde bukomeje guha u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 410.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 397.
Félicien Kabuga ushinjwa kuba ku isonga mu gutegura no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akaba aherutse gufatirwa mu Bufaransa, agiye kuburanishwa n’urwego IRMCT rwasimbuye ICTR.
Ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko umurwayi wa kabiri yitabye Imana azize COVID-19.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori 25 ni bo batoranyijwe mu babarirwa mu 130 bari bahatanye mu irushanwa Banki ya Kigali (BK) yateguye rizwi nka ‘BK-Urumuri’.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020 habonetse abarwayi bashya barindwi ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 377.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abo bayobozi bakaba barahiye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020, umuhango wabereye muri Village urugwiro.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda biratangaza ko nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’Intara zitandukanye, ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe n’ingendo za moto zitwara abagenzi zikomeza gusubikwa.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 370.
Rwiyemezamirimo Nshimiyimana Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya Kiruhura, yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batandatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 355.