Abantu barindwi bafatiwe mu bucuruzi butemewe bw’amafaranga y’uruhererekane

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurongera kuburira abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n’amategeko.

RIB iravuga ko ubu bucuruzi bukorwa bizeza umuntu gushoramo amafaranga akazabona inyungu z’umurengera, banakangurira uwashoyemo gushaka abandi bantu yinjiza kugira ngo azabone ya nyungu hashingiwe ku mubare wabo yinjije.

Uru ruhererekane rw’amafaranga (Pyramid Scheme/Ponzi Scheme, Eight Sphere Scheme) bugamije ubwambuzi bushukana bityo abaturarwanda bakaba basabwa kutabujyamo, kuko butemewe mu Rwanda.

RIB ikaba isaba abantu bagiye muri ubu bucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga kubuvamo kuko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB yaboneyeho kumenyesha ko izitwa Ujama United Family, Tuzamurane, Blessing, StakexChain Rwanda Ltd, CHY mall, 7th Generation Network, Economy Driver zisaba abantu binjiramo gutanga 100,000 Frw bakazahabwa 800,000 Frw, basabwa gutanga 500,000 Frw bakazahabwa 4,000,000Frw, basabwa gutanga, 1,350,000Frw bakazahabwa 9,000,000Frw n’izindi zikora nka zo, ko na zo zitemewe.

RIB irashimira abakomeje kuyiha amakuru kuri ibyo bikorwa by’ubwambuzi bushukana ubu hakaba hamaze gufatwa abantu barindwi ndetse ibikorwa byo gufata n’abandi babigizemo uruhare birakomeje.

RIB irasaba abantu bose babifiteho amakuru kuyatanga kuri sitasiyo za RIB zibegereye cyangwa ku rubuga rwa E-menyesha, kuri email: [email protected] cyangwa guhamagara kuri 166 kugira ngo icyaha gikumirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka