#COVID-19 yishe abantu babiri i Kigali n’i Nyamagabe

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 69 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 48 (i Nyamagabe) bitabye Imana bazize icyorezo cya COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 75 bakize Covid-19. Abayanduye ni 88 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,934. Abakirwaye bose hamwe ni 1,106. Abantu babiri yishe bahise buzuza umubare w’abantu 342 imaze kwica, umuntu umwe ni we urembye. I Karongi ni ho habonetse abarwayi bashya benshi 58, ahandi habonetse benshi ni muri Ngorero 10, muri Rubavu 4, Nyamagabe 4, Rutsiro 4, Umujyi wa Kigali 3, Gicumbi 3, Gakenke 1, Nyaruguru 1, ahandi nta murwayi mushya wahabonetse nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka