RIB yafunze umukozi wa REMA ukurikiranyweho kwaka ruswa
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dufatanye Israel, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.

Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iraburira abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa. Irabasa kandi abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n’abagikoze bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.
Ohereza igitekerezo
|