Abanyarwanda bari muri Santarafurika bifatanyije n’abaturage b’iki gihugu mu birori byo Kwibohora
Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra ku wa 04 Nyakanga 2026, yitabiriye ibirori byo kwizihiza #Kwibohora32 byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu.
Ni birori byitabiriwe kandi n’abandi barimo abagize Guverinoma ya Santrafurika, abahagarariye ibihugu byabo, Abanyarwanda bahatuye, ingabo na Polisi by’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Santrafurika, Olivier Kayumba, yagaragaje ko tariki ya 4 Nyakanga ari umunsi Abanyarwanda bibukaho abagore n’abagabo bitanze bakagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakubaka u Rwanda rwigenga rushingiye ku bumwe, inshingano n’icyizere cy’ejo hazaza.
Yashimangiye ko ubutwari bwabo ari bwo bwashyizeho umusingi w’amahoro, umutekano n’iterambere Igihugu kimaze kugeraho muri iki gihe.
Ambasaderi Kayumba yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo kongera gushimangira umuhigo rusange wo gusigasira umurage w’urugamba rwo kwibohora, kuwugeza ku bisekuru bizaza, no gukomeza nta kudohoka kubaka u Rwanda rufite ubumwe, iterambere rirambye n’ubudahangarwa bwarwo.
Ku ruhande rwa Guverinoma ya Santrafurika, Madamu Sylvie Baïpo yavuze ko kwizihiza umunsi wo kwibohora k’u Rwanda ari isomo rikomeye ku bihugu bya Afurika, kuko bigaragaza ko ubuyobozi bufite icyerekezo gisobanutse n’ubushake bushyizeho bushobora gutsinda ibibazo no kongera kubaka Igihugu.
Madamu Sylvie Baïpo yashimye kandi urugendo rudasanzwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, ikoranabuhanga rigezweho n’ihinduramatwara mu by’ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere urubyiruko n’abagore.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|