Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Perezida Macron na Madamu

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na madamu Jeannette Kagame, bakiriwe ku meza na Perezida w’icyo gihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari kumwe na madamu we Brigitte Macron.

Aba bayobozi kimwe n’abandi b’ibihugu bitandukanye bahuriye mu Bufaransa mu nama yiga ku guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Iyo nama mpuzamahanga ibera i Paris mu Bufaransa yahuriyemo abakuru b’ibihugu bya Afurika n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga y’ubukungu yanaganiriye ku kwiyubaka kw’igihugu cya Sudani giherutse kubamo impinduramatwara mu mpera z’umwaka wa 2018, kuri ubu kikaba kiyoborwa na Guverinoma y’inzibacyuho ikeneye ubufasha bw’amahanga.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, harimo ibiganiro byihariye yagiranye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ndetse n’ibyo yagiranye na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni ibiganiro byibanze ku kunoza umubano n’ubutwererane.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri iyi nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe cyane cyane n’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka