Abantu babiri bo muri Ngororero na Nyamagabe bishwe na #COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 89 (i Nyamagabe) n’umugabo w’imyaka 93 (i Ngororero) bitabye Imana bazize icyorezo cya COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 178 bakize Covid-19. Abayanduye ni 59 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,773. Abakirwaye bose hamwe ni 1,100. Abantu babiri yishe bahise buzuza umubare w’abantu 340 imaze kwica. I Karongi ni ho habonetse abarwayi bashya benshi 24, ahandi habonetse benshi ni i Gicumbi 11, muri Ngororero habonetse 6, mu Mujyi wa Kigali haboneka 5 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka