Rubavu: Polisi yajimije ikamyo yari igiye gushya ihetse lisansi

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’imwe bajimije ikamyo yari ihetse meterokibe 33 za Lisansi. Bayijimije igeze mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Nyarurembo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi, Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko iriya modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Mohamed Sheikh Mahamud w’imyaka 39 ukomoka mu gihugu cya Somaliya, yari agiye i Goma mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati”Uriya mushoferi yavuze ko yari yavuye ku Rusumo mu Karere ka Kirehe mu gitondo kare yirirwa agenda adahagaze. Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ageze mu Karere ka Rubavu amapine ane y’inyuma, abiri y’iburyo n’abiri y’ibumoso yarashyushye araturika acumba umwotsi. Abaturage bari aho bihutiye kuduhamagara abapolisi bacu baba i Rubavu bahise bajya kuzimya.”

ACP Seminega akomeza avuga ko abapolisi bahise bahagera barazimya ndetse n’amapine ntiyashya ku buryo umushoferi yakomeje kuyagenderaho. Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru kuko iyo batinda hari kuba ibibazo bikomeye bitewe n’ingano ya lisansi yari mu mudoka ndetse n’imiterere y’aho hantu.

Ati” Iyo modoka yari ihetse lisansi nyinshi, meterokibe 33 kandi yari igeze mu rusisiro, inkongi y’umuriro iyo igera kuri Lisansi abantu n’ibintu byari hafi aho byari gushya bigakongoka ndetse bikagorana kubizimya. Turashimira abaturage bagize ibakwe ryo kudutabaza natwe tugatabarana ingoga.”

Mohamed Sheikh Mahamud, umunyasomaliya wari utwaye iriya kamyo yashimiye Polisi ku gikorwa yamukoreye anashimira abaturage bamutabarije ubwo imodoka yari igiye gufatwa n’inkongi, nawe yemeza ko gushyuha kw’amapine aribyo byari bigiye kuba nyirabayazana y’inkongi.

Si ubwa mbere muri uyu Murenge wa Rugerero hagaragara impanuka nk’iyi kuko tariki ya 04 Werurwe uyu mwaka ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bazimije inkongi yari ifashe ikamyo yari ivuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma. Iyi modoka yari ihetse meterokibe ibihumbi 41,500 by’amavuta akoreshwa mu gutwara indege (Benzine).

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi yaboneyeho kugira inama abatwara aya makamyo kujya bagira igihe cyo guhagarara bakaruhuka ndetse n’amapine y’imodoka akaruhuka. Yakanguriye abaturage kujya bihutira gutabaza Polisi kugira ngo itabare hakiri kare, bagakoresha nimero za telefoni zikurikira:

111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba ni 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo ni 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba ni kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka