Umupadiri wa Diyosezi ya Gikongoro wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Emmanuel Ingabire, yamaze gusezera kuri uwo murimo asiga yandikiye musenyeri we amagambo akomeye.
Nyuma y’aho Umuyoboro wa Televiziyo yakoreraga kuri YouTube y’umunyamakuru yitwa Yago TV isibiwe kuri murandasi, bikaba bivugwa ko yashinjwaga n’ubuyobozi bwa YouTube gusakaza amashusho y’urukozasoni, umunyamakuru Yago ndetse n’abandi basesenguzi bashyize mu majwi bamwe mu bantu baba mu by’imyidagaduro ko bashobora kuba (…)
Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.
Ibinyamakuru birenze umunani bimaze kwandika kuri iyo nkuru ngo: umupadiri w’umunyarwanda wiga kuri Université ya Erfurt arakora ivugabutumwa ritari rimenyerewe muri kiliziya.
Abashinzwe inyungu z’umuhanzikazi Ariel Wayz umaze iminsi agarukwaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, batangaje ko yahagaritse kujya yikoreshereza imbuga nkoranyambaga ze, bikaba bigiye kujya bikorwa n’abo bashinzwe kumureberera.
Bamwe mu bahanzi n’abacuranzi bacurangaga ahantu hatandukanye baganiriye na Kigali Today nyuma y’aho hafashwe ingamba zo guhagarika ibitaramo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Umuhanzi ukorera ubuhanzi bwe mu Karere ka Musanze, unakunzwe cyane cyane muri ako gace, yashyize hanze indirimbo yitwa “Aramurika” yakoranye n’umunya-Uganda Raster JB.
Imwe mu makorari amaze igihe avutse mu Rwanda igiye gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Musanze tariki ya 26 Ukuboza 2021 mu nzu mberabyombi ya Notre Dame de Fatima.
Umuhanzi Massamba Intore hamwe na bagenzi be bagiye gukora igitaramo “umurage” cyo kwifuriza Abanyarwanda Noheli n’Ubunani.
Nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zikomeje gusaba ko umuhanzi Koffi Olomide atakorera igitaramo mu Rwanda, ndetse bamwe bakaba baratangaje ko bashobora no gukora imyigaragambyo mu gihe iki gitaramo kitahagarikwa, abategura icyo gitaramo bagize icyo babivugaho.
Bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore bakomeje gusaba ko igitaramo umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide azakorera i Kigali tariki ya 04 Ukuboza 2021 cyasubikwa kubera ko ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore.
Uwahoze ari umukunzi wa Miss Josiane Mwiseneza yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto amugaragaza ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko yaba ari we barimo kwitegura kubana akaba yaramusimbuje Miss Josiane yari yarambitse impeta.
Padiri umenyerewe mu njyana ya Rap, Uwimana Jean François, yashyize hanze indirimbo ‘I loved you’ yakoranye n’umuhanga mu gukora indirimbo wamamaye mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Mastola.
Icyamamare muri muzika, Britney Spears, yongeye guhabwa uburenganzira bwo gucunga imitungo ye nyuma yuko urukiko rwa Los Angeles rwambuye inshingano se umubyara wari usanzwe ayicunga, gusa ruvuga ko hazashakwa umuhanga mu icungamutungo uzajya amufasha.
Imfungwa nyinshi zikomeje kugaragara hejuru y’inzu bafungiwemo muri Guayaquil mu gihugu cya Equateur, guhera ku itariki ya 28 Nzeri 2021.
Higiro Adolphe uzwi nka Shema mu ikinamico yitwa Musekeweya asanga abakinnyi b’ikinamico afataho urugero ari nka Sebanani na Baganizi Eliphaz bamamaye kuri Radiyo Rwanda kubera ubuhanga bwabo mu gusetsa no gukina.
Umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, icyamamare muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 mu rukiko rwo muri New York. Igihano yakatiwe kizamenyekana umwaka utaha mu (…)
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yashyize hanze indirimbo ‘Queen of Sheba’ nyuma yo gusohora indi yakunzwe cyane ‘My Vow’.
Umusore wo mu Karere ka Nyagatare witwa Niyomwungeri Jérémie yabenzwe n’umukobwa witwa Uwineza Gloria utuye i Matimba ku munsi w’ubukwe bwagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021.
Nyuma yo gusohora indirimbo “I miss you”, ubwo umuhanzi MPC Padiri yari agowe no kumenya amakuru y’umuhungu wagiye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi akayoberwa irengero, yashyize hanze indi ndirimbo amaze kumubona.
Francine Niyonsaba yamaze guca agahigo ku isi mu kwiruka metero ibihumbi 2000 mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial akoresheje iminota 5 n’amasegonda 21.
Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko Umunyarwanda Révocat Karemangingo wari mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nzeri 2021 ageze hafi y’aho atuye mu murwa mukuru Maputo.
Nyuma yo kuva muri gereza akaza no kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Kwizera Olivier yahakanye ko yaba yaratewe umwaku n’umukobwa witwa Shazzy, akavuga ko ari uruhurirane gusa.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly yitwa ‘Somaho’ igasohoka Jay Polly akimara kwitaba Imana, abantu batandukanye banenze bikomeye umuhanzi Platini bamushinja gushinyagura no gushaka gukoresha urupfu rwa Jay Polly mu kuzamura izina.
Indirimbo ‘Naanzaje’ ya Diamond Platnumz imaze iminsi ibiri isohotse ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ebyiri kuri YouTube, na yo ishobora kuza mu ndirimbo zakoze agashya ko kurebwa n’abantu benshi mu gihe gito.
Nk’uko byari byitezwe na benshi, Miss Rwanda 2009, Bahati Grace, yakoze ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye, Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports.
Ubukwe bwa Miss Rwanda 2009 Bahati Grace na Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wamamaye akina mu ikipe ya Rayon Sports, bwatangiye gushyuha, dore ko bwanahagurukije Miss Meghan na Miss Iradukunda Elsa.
Umunyarwenya Kamaro umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, agiye gusohora indirimbo yise Ocean.
Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sport n’ikipe y’igihugu Kimenyi Yves na Miss Muyango bibarutse umwana w’umuhungu tariki ya 30 Kanama 2021.
Umumararungu Sandra wari umwe mu bakobwa b’ikimero kandi b’abahanga, yitabye Imana tariki ya 24 Kanama 2021 aguye mu bitaro bya Kanombe azize indwara yari amaranye igihe kirekire.