Ariel Wayz yahagaritse kwikoreshereza imbuga nkoranyambaga ze

Abashinzwe inyungu z’umuhanzikazi Ariel Wayz umaze iminsi agarukwaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, batangaje ko yahagaritse kujya yikoreshereza imbuga nkoranyambaga ze, bikaba bigiye kujya bikorwa n’abo bashinzwe kumureberera.

Ibi bije mu gihe muri iyi minsi byavugwaga ko uyu muhanzi yaba agorwa no gukoresha imbuga ze rimwe na rimwe bikanamuviramo guterana amagambo n’abafana.

Abahagarariye uyu muhanzikazi Ariel Wayz bavuze ko atazongera gukoresha izo mbuga, ko ahubwo bazajya babimukorera.

Bagize bati “Guhera aka kanya kugeza hatanzwe andi mabwiriza, imbuga nkoranyambaga za Ariel Wayz zizajya zikoreshwa n’abashinzwe kureberera ibikorwa bye. Turashimira buri wese ukomeje gushyigikira ibikorwa bye.”

Ibi bije nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ubutumwa bw’ibanga uyu muhanzikazi yagiranaga n’inshuti ye Juno Kizigenza bashinjanya gucana inyuma ndetse bagaragaza ko umubano wabo ukomeje kugana ahabi.

Aba bahanzi kandi muri iyi minsi bavuzweho gukoresha imbuga nkoranyambaga buri wese avuga amagambo mabi ku wundi.

Kenshi bagiye bahakana ko bakundana ariko ubwo butumwa bwashimangiye ko bari bafitanye umubano wihariye, aho Juno yamushinjaga kumubeshya ko ari i Kigali kandi yigiriye kureba uwo bahoze bakundana wo mu mahanga (umudiaspora) ku Gisenyi.

Ibi bije kandi nyuma y’ifoto Ariel Wayz yifotoje yifashe ku myanya y’ibanga, kimwe n’andi yagiye ashyira hanze agaragaza amabere, abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barimo n’abafana be bakamunenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

USHAKAKWAMAMARA WANYURAHE?

NIYIBIZI ISA yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka