Massamba, Jules Sentore na Ruti Joel bagiye guhurira mu gitaramo

Umuhanzi Massamba Intore hamwe na bagenzi be bagiye gukora igitaramo “umurage” cyo kwifuriza Abanyarwanda Noheli n’Ubunani.

Massamba Intore na Jules Sentore
Massamba Intore na Jules Sentore

Intore Massamba aherutse mu gihugu cya Senegal aho yataramiye Abanyarwanda n’abandi bakunda injyana nyarwanda ndetse yakirwa na ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Karabaranga Jean Pierre.

Mu magambo yatangaje Intore Massamba yavuze ko yanyuzwe cyane n’igitaramo yakoreye muri icyo gihugu.

Yagize ati “abanyasenegal muri aba mbere iki gitaramo ni amateka atazibagirana”.

Masamba yari yarijeje abakunzi be ko batazagira irungu mu mpera z’uyu mwaka kandi akaba yizeza abazareba iki gitaramo kuzatarama bakanyurwa.

Iki ni kimwe mu bitaramo bizaserukamo umugabo bigasiba undi kuko ni igitaramo kizaba gihenze aho buri muntu aziyishyurira amafaranga yo kwipimisha Covid 19, ndetse itike ntoya ikazaba igura amafaranga ibihumbi 20, abantu 6 bicaye ku meza y’icyubahiro bakazishyura ibihumbi 360 by’amanyarwanda bakakirizwa Champagne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None ok utatubwiye umunsi igitaramo kizabera ?

Didi yanditse ku itariki ya: 11-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka