Umumararungu Sandra wahoze akina filime yitabye Imana

Umumararungu Sandra wari umwe mu bakobwa b’ikimero kandi b’abahanga, yitabye Imana tariki ya 24 Kanama 2021 aguye mu bitaro bya Kanombe azize indwara yari amaranye igihe kirekire.

Umumararungu Sandra yamamaye mu mafilime yakunzwe cyane nka Ruzagayura, Kaliza, amarira y’urukundo n’izindi akaba ari na ho yamenyekaniye cyane.

Uyu mukobwa kandi yavuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi Bahati wabaga mu itsinda rya Just Family ryaje gusenyuka.

Sandra yakundanye n'umuhanzi Bahati wo muri Just Family
Sandra yakundanye n’umuhanzi Bahati wo muri Just Family

Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko Sandra asize icyuho gikomeye mu muryango kuko yari umukobwa uzi ubwenge kandi akamenya gukora akagira urukundo ku bantu bose.

Yagize ati “Ntabwo yari mwiza gusa ku mubiri, yari na mwiza ku mutima, yari umujyanama mwiza, aduciyemo igikuba gikomeye, twateganyaga kumujyana mu bitaro bya Butaro ngo bamuhe ubuvuzi burushijeho ariko birangira apfuye”.

Biravugwa ko Umumararungu Sandra yaba yazize uburwayi bwa Cancer y’amaraso yari amaranye igihe arwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sandra Yari mukuru wanjye ndamukurikira.twabuze intwari mumuryango. Ntituzigera tumwibagirwa.RIP my elder sister

Gentille yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Niba bashakaga kumujyana I Butaro,birashoboka ko yali arwaye Cancer yamaze abantu.Abantu bakunda kutavuga ikishe umuntu.Ariko abazungu bo ntabwo bakunze kugihisha.Gusa tujye twibuka ko upfuye yarumviraga Imana,kandi yarayishakaga ntiyibere gusa mu gushaka iby’isi,izamuzura ku munsi wa nyuma.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

sandra imana imwakire mubayo kuko kbs yari umukobwa wumutima kandi ukunda akanakundwa mubwukuri imana niyo izi iherezo ryacu kandi mubyukuri bantu bo mumuryango wa sandra imana ikomeze kubaha imbaraga zo kwihangana nokumenya imana ahagiye nizerako arimwijuru agiye tukimukunze kandi imana yamukundaga kuturusha thts why mfite icyizere ko agiye mwijuru murakoze sandra tuzakomeza tumwibuka

elie yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka