Chorale Ishema Ryacu igiye gukora igitaramo cy’amateka muri Musanze
Imwe mu makorari amaze igihe avutse mu Rwanda igiye gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Musanze tariki ya 26 Ukuboza 2021 mu nzu mberabyombi ya Notre Dame de Fatima.

Korari Ishema Ryacu yavutse muri 1984 igiye gukora igitaramo muri gahunda yabo ngarukamwaka yo kwifurizanya Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.
Umuyobozi w’iyi korari Dr Kamugisha Jean Nepomuscene avuga ko bagiye gukora amateka yo kuririmbira abakunzi babo indirimbo zihimbaza Imana bihimbiye cyangwa se zaririmbwe na korari yabo ariko ko bifuza kuzaryohereza abazitabira babacurangira indirimbo mpuzamahanga zakunzwe.
Yagize ati “Tuzabaririmbira indirimbo zacu ariko tubahishiye indirimbo zamamaye mu mahanga kandi zakoze amateka tuzazibaririmbira mu mwimerere wazo, tuzabaha Noheli n’ubunani bwuzuye kandi nta rungu bazagira tuzaba twabukereye, imyiteguro tuyigeze kure”.
Dr Kamugisha avuga ko umuryango ugizwe n’abana bari munsi y’imyaka 15 bazishyura ibihumbi 10 (10.000fw) mu gihe umuntu umwe azinjira yishyuye ibihumbi 5 by’amanyarwanda (5000frw) utabariyemo ayo kwipimisha COVID-19.
Iri zina Ishema Ryacu ngo barikomora mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyagalati aho agira ati “nta kindi nakwiratana atari umusaraba w’umwami wacu Yezu kristu”. Ishema ryabo rero ngo ni umusaraba wa Kristu.
Ohereza igitekerezo
|